skol
fortebet

Rusizi: Abagabo 4 bakekwaho guhungabanya umutekano beretswe abaturage

Yanditswe: Sunday 27, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Rusizi zeretse abaturage bo mu Murenge wa Kamembe abagabo 4 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba bagahungabanya umutekano muri Rusizi.

Sponsored Ad

Nkuko tubikesha RBA, aba bagabo bose uko ari 4 bemereye imbere y’abaturage kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano ndetse bakaba bavuga ko bari barinjiye mu mitwe irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda irimo FLN na MLCD.

Bavuga ko binjijwe na bamwe mu bakorera iyi mitwe babarizwa i Bukavu ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho ngo bizezwaga kuvanwa mu bukene.

Bavuga ko bari barijejwe kujya bahabwa amafaranga ku gikorwa gihungabanya umutekano bakoze bahereye ku cyo gutera gerenade mu Mujyi wa Rusizi mu minsi mike ishize.

Aba bagabo bakaba banafatanwe imbunda n’amasasu.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yashimiye abaturage ku ruhare bagira mu kwicungira umutekano banagaragaza abo bose bashaka kubavutsa umutekano wabo.

Ku wa 19 Ukwakira mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba,nibwo aba bagizi ba nabi bateye grenade mu mujyi wa Kamembe imbere y’akabari kari kuzuyemo abantu bari bamaze kureba umupira w’Amavubi na Ethiopia, ikomeretsa byoroheje abantu 4 bahita bajyanwa mu bitaro.

Ibitekerezo

  • Bazirunge zange zibe isogo uwaroze abanyarwanda ntiyakarabye. Bamaze kurengwa bakumbuye induru y,amasasu no guhunga. Ejo bazaba basaba imbabazi NGO barabeshwe kandi Amaso ampa, ndabona ari abasaza

    Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’imana,ni nko kwica imana ubwayo.Ntabwo imana yaturemeye kwicana no kurwana,ahubwo yaduhaye ubwenge ngo dukundane.Nkuko statistics zibyerekana,kuva umuntu yabaho intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion/milliard,ahanini kubera indwara n’inzara ziterwa n’intambara.Kwica umuntu kandi nawe ejo uzapfa,ni ukutagira ubwenge (wisdom).Ikirenze ibyo,nuko uzabura ubuzima bw’iteka imana yasezeranyije abayumvira.Nubwo yatinze kubikora,nta kabuza izabikora,kubera ko ifite Timetable yayo.Aho gushidikanya,shaka imana, we kwibera gusa mu gushaka ibyisi,kubera ko abameze gutyo,bible ivuga ko batazaba muli paradizo iri hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa