skol
fortebet

Sudan y’epfo igiye kohereza ingabo 750 muri RDC

Yanditswe: Sunday 28, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu hemejwe agera kuri miliyoni 6.6 z’amadolari na Sudan y’epfo yo kwifashishwa n’ingabo z’icyo gihugu zizoherezwa mu bikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Makuei yavuze ko abasirikare 750 b’igihugu cye aribo bazoherezwa muri Congo muri gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo guhashya imitwe ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Yongeyeho ko abo basirikare bamaze iminsi mu myitozo bategereje ko ibyangombwa bindi biboneka bakoherezwa.

Sudani y’Epfo igiye kuba igihugu cya kabiri cyohereje ingabo muri Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro nyuma y’u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa