skol
fortebet

Turusha Green Party kuba Green buriya abarwanashyaka babo bazageraho baze muri RPF-Perezida Kagame

Yanditswe: Friday 14, Jul 2017

Sponsored Ad

Perezida Kagame uhatanira kuyobora u Rwanda yavuze ko hari igihe kizagera abarwanashyaka b’ishyaka rya Green Party bajye muri RPF, ngo RPF irusha ishyaka Green Party kuba Green.
Ibi Paul Kagame yabitangarije mu karere ka Nyanza mu Ntara y’amajyepfo mu rugendo rwa mbere rwo kwiyamamariza kuyobora U Rwanda.Perezida yagaragaje ko FPR irusha kure Green Party kuba Green, anahishura ko abashyigikiye bashobora kuzayoboka FPF inkotanyi.
Ngo iyo RPF itsinze ingamba ntabwo yigamba:
Perezida Kagame (...)

Perezida Kagame ati “Tumaze gutsinda ingamba nyinshi ariko iyo dutsinze ingamba ntabwo twigamba. Oya. Ndetse no mu gutsinda kwacu twubahiriza uburenganzira bwa buri wese niyo yaba akora, niyo yaba uyumva ibidasa n’ibyacu.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ikinyuranyo kuva mu myaka 23 ishize:
“Musubize amaso inyuma gato murebe imyaka 23 ishize, abenshi hano ndabona batari bakavuga ariko abari bakuru icyo gihe barabizi. Uhereye aho ukageza uyu munsi, ikinyuranyo kiragaragara.”

Yibukije abari bateraniye I Nyanza ko Abanyarwanda bagomba kwihuta kurusha uko byari bisanzwe:

Perezida Kagame ati “Turashaka kwihuta kandi turashaka kugera kure. Ubwo ni ukuvuga ngo rero dufatanya ibintu bibiri. Bisaba umuntu umwe mu bikorwa bye gukora akihuta ariko kugira ngo tugere kure buri umwe ukora kandi yihuta turashaka ko ajyana n’undi. Turashaka kujyana twe. Turashaka kwihuta, turashaka kugera kure. Iyo nzira tuyirimo rero.”

Ibitekerezo

  • Muzee, bamaze kuza muri FPR kuko aho yabanje yari kumwe n’Umutegarugori we, umurinzi n’abaturage bateguye salle gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa