skol
fortebet

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bihiga ibindi gukurura ba mukerarugendo muri 2017

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2016

Sponsored Ad

Pariki y’ ubukerarugendo igiye kubakwa i Nyandungu mu mujyi wa Kigali
U Rwanda na Zimbabwe byashyizwe ku rutonde rwiswe Condé Nast ranking nk’ahantu heza ho kuzatembera mu 2017, akaba ari byo bihugu byo muri Afurika byonyine biri kuri uru rutonde.
Igihugu cya Zimbabwe buriya ngo ntikizwiho kubamo imyigaragambyo n’andi makimbirane ashingiye kuri politiki gusa, kuko gifite n’ibyiza nyaburanga birimo inyamanswa zo mu ishyamba zibereye ijisho.
Muri iki gihugu kandi ngo hubatswe ikibuga cy’indege (...)

Sponsored Ad

Pariki y’ ubukerarugendo igiye kubakwa i Nyandungu mu mujyi wa Kigali

U Rwanda na Zimbabwe byashyizwe ku rutonde rwiswe Condé Nast ranking nk’ahantu heza ho kuzatembera mu 2017, akaba ari byo bihugu byo muri Afurika byonyine biri kuri uru rutonde.

Igihugu cya Zimbabwe buriya ngo ntikizwiho kubamo imyigaragambyo n’andi makimbirane ashingiye kuri politiki gusa, kuko gifite n’ibyiza nyaburanga birimo inyamanswa zo mu ishyamba zibereye ijisho.

Muri iki gihugu kandi ngo hubatswe ikibuga cy’indege gishya cyatwaye miliyoni 150$, gifite ubushobozi bwo kwakira miliyoni 1,5 y’abantu buri mwaka ndetse kikaba cyigwaho indege za rutura, ari nayo mpamvu ngo Zimbabwe yagiye kuri uru rutonde.

U Rwanda nk’igihugu cya kabiri cyo muri Afurika cyashyizwe kuri uru rutonde, ngo si ubwa mbere ruje mu myanya y’imbere mu bihugu bikwiriye gusurwa kubera ibyiza bibitatse.

Ikinyamakuru Africanews dukesha iyi nkuru kivuga ko u Rwanda kuri ubu rufatwa nka Singapore yo muri Afurika bitewe n’isuku irangwa mu mihanda yarwo, umutekano n’ibindi bituma rukurura abashoramari b’abanyamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa