skol
fortebet

Ubufaransa bwagize icyo butangaza ku bivugwa ko bugiye kongera gufasha Uburundi

Yanditswe: Saturday 27, Jul 2019

Sponsored Ad

Hamaze iminsi amakuru avuga ko igihugu cy’Ubufaransa cyamaze kongera kwemera guha inkunga Leta y’Uburundi nkuko byahoze mbere ya 2016 ariko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa yavuze ko igihugu cye kitazigera giha inkunga Leta y’Uburundi.

Sponsored Ad

Benshi bavugaga ko Ubufaransa bugiye kongera guha inkunga Uburundi mu bijyanye n’Uburezi ndetse n’igisirikare gusa Ubufaransa bwabihakanye mu kiganiro Minisitiri Jean-Yves Le Drian yagiranye na TV5 Monde.

Muri iki kiganiro yavuze ko Ubufaransa butigeze bwemera kongera gufasha Leta y’Uburundi ahubwo ngo bwiyemeje gufasha abaturage babwo.

Ubufaransa bwavuze ko Ubufasha buzaha Uburundi mu Burezi butazaca muri guverinoma y’Uburundi ahubwo bazayicisha mu miryango itegamiye kuri Leta irimo UNICEF.

Ku bijyanye no gufasha igisirikare cy’uburundi,Ubufaransa buzajya bufasha abasirikare b’Abarundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia na Centafrique.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Ubufaransa bwahagaritse inkunga bwahaga Uburundi kubera manda ya 3 ya Pierre Nkurunziza yatumye haba ubugizi bwa nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa