skol
fortebet

Uburusiya bwatangaje uduce dutandukanye twa USA buzateramo ibisasu niramuka ibashotoye

Yanditswe: Monday 25, Feb 2019

Sponsored Ad

Televiziyo y’igihugu y’Uburusiya yamaze gushyira hanze uduce dukomeye twa US,izateramo ibisasu bya kilimbuzi, igihe iki gihugu cy’igihangange kizahirahira cyohereza ibisasu bya kirimbuzi ku mugabane w’I burayi.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo perezida w’Uburusiya Vladmir Putin yavuze ko biteguye kurasa kuri US,igihe cyose izaba yohereje ibitwaro byayo bya kilimbuzi muri kimwe mu bihugu by’I Burayi.

Putin yabibwiye inteko ishinga amategeko mu minsi ishize nyuma y’aho we na US bananiwe kubaha amasezerano yo kutazakora ibitwaro bya kirimbuzi,bakajya babikora mu ibanga.

Putin yavuze ko US iramutse ishyize ibisasu muri kimwe mu bihugu by’I Burayi yaba ishaka kuzamwiba umugono ikamutera,ariyo mpamvu yiyemeje ko igihe cyose azamenya amakuru ko Amerika yimuriye ibitwaro byayo muri kimwe mu bihugu by’I Burayi azahita yohereza za misile zikaze cyane ku butaka bwa Washington.

Russian TV yavuze ko Putin azarasa ibisasu mu duce dukomeye twa US niramuka ibashotoye turimo ku biro bya gisirikare bya US, Pentagon, aho abaperezida ba US baruhukira hazwi nka Camp David, ahakorerwa ibyitozo hazwi nka Fort Ritchie, Maryland,McClellan Air Force base na California.

Putin yavuze ko azohereza amato ye y’intambara hafi y’ibirindiro byo mu mazi bya US,igihe cyose izahirahira izana ibitwaro I Burayi,ibintu US yavuze ko itazigera ikora.

Amerika n’Uburusiya basubiye mu ntambara y’amagambo ndetse uko bucya bukira hari kuvuka ibihuha bishyushya mu mutwe impande zombi zikomeje kurushanwa gukora intwaro zikomeye.



Uburusiya bwatangaje uduce twa USA izateramo ibisasu nibashotora

Ibitekerezo

  • Nkuko abahanga mu bya gisirikare bavuga,intambara ya 3 y’isi yaba iri hafi.Baramutse barwanye,bakoresha noneho atomic bombs isi yose igashira.Amerika ifitanye ibibazo na Russia hamwe na China nayo ifite ibitwaro bya kirimbuzi.Ariko nkuko bible ivuga,ntabwo Imana izemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga,itwike intwaro zose zo mu isi kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka bible yita Armageddon.Noneho ubutegetsi bw’isi Imana ibuhe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Hanyuma isi ibe paradizo.

    nonese mazina imana ko idatwika izo ntwalo itegereje iki kandi ko birihafi gukoreshwa iyo mana muvuga niba ariyahe

    Ndasubiza wowe witwa KADO.Imana izazitwika kuli Armageddon,ku munsi w’imperuka uvugwa ahantu henshi muli Bible yawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa