skol
fortebet

Uganda:Igitaramo cyari cyasabiwe guhagarikwa kizabaho ku mabwiriza akakaye

Yanditswe: Thursday 08, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abagize Guverinoma ya Uganda bari basabye ko iserukiramuco rizwi nka Nyege Nyege rihagarikwa ngo kuko rikongeza ubusambanyi n’ubutinganyi, gusa byaje kwemezwa ko kizaba ariko ku mabwiriza akarishye.

Sponsored Ad

Iri serukiramuco ryari rimaze imyaka itatu ritaba kubera icyorezo cya COVID-19, biteganyijwe ko rizaba mu cyumweru gitaha aho rizamara iminsi ine.

Gusa Intumwa za rubanda, na bamwe mu bagize Guverinoma bari bamaganye iri serukiramuco, bavuga ko rigira uruhare mu kwangiza urubyiruko kubera ibirikorerwamo.

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robina Nabbanja yatangaje ko iri serukiramuco rizaba ariko hubarizwa amabwiriza akomeye azashyirwaho.

Mu kiganiro n’abafatanyabikorwa ndetse n’abategura iri serukikiramuco, Robina Nabbanja yagize ati “Igitaramo kizaba ku mabwiriza akomeye. Gikurura ba mukerarugendo benshi bo hanze; ntabwo twakwitesha aya mahiriwe muri iki gihe turi kuva mu ngaruka za COVID-19.”

Abadepite ku wa Kabiri bari bazamuye impaka zikomeye bagaragaza impungenge z’iri serukiramuco, bavuga ko rigira uruhare mu kwamamaza ubusambanyi mu Gihugu, basaba ko rihagarikwa.

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko witwa Sarah Opendi yari yagize ati “Kizahuruza abantu b’amoko yose bazaturuka ku Isi hose, batuzanire ingeso zabo mbi.”

Iyi Ntumwa ya Rubandam yavugaga ko iri serukiramuco riberamo ibikorwa byo kureshya abashaka kuba abatinganyi ndetse no kubibigisha.

Gusa Minisitiri w’Ubukerarugendo, Martin Mugarra we yakomeje gushyigikira ko iri serukiramuco ryaba kuko kugeza ubu hari abanyamahanga ibihumbi umunani (8 000) bamaze kwiyandikisha ko bazaryitabira.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anitah Among na we ari mu bari bamaganye iki gikorwa aho yari yagize ati “Ntabwo twakwemera ko ibikorwa nk’ibi bibera ku butaka bw’Igihugu cyacu ni gute mwakwemera kugurisha ayo matike hejuru y’ubuzima bw’abana bacu? Muri kwamamaza ubutinganyi muri Uganda.”

Minisitiri ushinzwe imyitwarire n’uburere mboneragihugu, Rose Lilly Akello yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko ko Minisiteri ye ndetse na Polisi baherutse guhura n’abategura Nyege Nyege bakabaha amabwiriza bagomba kuzagenderaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa