Kigali

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yashinje ubujura abatanga ibihembo by’umukinnyi witwaye neza ku isi bakarenganya umuhungu we

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 November 2019 Yasuwe: 2083

Nyina wa Cristiano Ronaldo witwa Dolores Aveiro yabwiye abanyamakuru kuwa Gatanu w’iki Cyumweru ko mu mupira w’amaguru hari abajura biba amajwi y’umuhungu we bakamwima ibihembo by’umukinnyi witwaye neza ku isi.



Madamu Dolores Aveiro yatangaje ko umuhungu we Cristiano Ronaldo aba afite ibihembo byinshi cyane by’umukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi iyo hataba ubujura bw’abayobozi b’umupira w’amaguru ku isi.

Yagize ati “Habamo abajura[mafia],niryo jambo ryiza nakoresha.Urebye neza ibyabaye wabonako mu mupira w’amaguru habamo aba mafia.”

Dolores abajijwe impamvu abona ituma Ronaldo yibwa ibihembo by’umukinnyi mwiza ku isi bigahabwa abandi yagize ati “Iyo aza kuba ari umunya Espagne cyangwa umwongereza ntibari gukora nk’ibyo bamukoreye ariko kubera ko ari umunya Portugal ukomoka I Madeira byarabaye.”

Ronaldo yatwaye Ballon d’Or 5 ndetse n’ibindi bikombe byinshi by’umukinnyi mwiza ariko nyina abona afite bike ngo yari kuba yaratwaye ibirenze ibyo afite.

Ibi madamu Dolores yabitangarije mu mu muhango yari yitabiriye wari wateguwe na Hotel chain Pestana,Cristiano Ronaldo afitemo imigabane.

Ronaldo w’imyaka 34 ari mu bagomba guhatanira Ballon d’Or y’uyu mwaka gusa nta mahirwe menshi afite kuko ahanganye na Virgil Van Dijk na Messi bamuje imbere mu bihembo 2 biherutse gutangwa na UEFA ndetse na FIFA.



Nyina wa Cristiano Ronaldo abona umuhungu we yibwa ibihembo by’umukinnyi mwiza ku isi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Polisi y’igihugu igiye gutangira gufatira ibihano abantu bayihamagara...

Polisi y’u Rwanda yashyizeho imirongo itishyurwa yo gufasha Abanyarwanda...
11 November 2019 Yasuwe: 2298 0

Burundi: Abantu 80 barimo Abanyarwanda 10 bafatiwe mu mukwabu wakozwe na...

Abantu 80 barimo Abanyarwanda 10 batuye muri Komini Rugombo iherereye mu...
6 November 2019 Yasuwe: 4449 0

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yashinje ubujura abatanga ibihembo...

Nyina wa Cristiano Ronaldo witwa Dolores Aveiro yabwiye abanyamakuru kuwa...
3 November 2019 Yasuwe: 2083 0

Nyarugenge: Meya yagiye kwirebera agatsiko kiswe “Abanyabutare” kamaze kubaka...

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge madamu Kayisime Nzaramba yafashe umwanzuro...
2 November 2019 Yasuwe: 5764 0

Rusizi: Abagabo 4 bakekwaho guhungabanya umutekano beretswe...

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Rusizi zeretse abaturage bo mu...
27 October 2019 Yasuwe: 4827 2

Nigeria: Abaturage bacitse ururondogoro kubera amakuru yavugaga ko perezida...

Mu gihugu cya Nigeria havuzwe igihuha cyavugaga ko perezida w’iki gihugu...
12 October 2019 Yasuwe: 5649 2