skol
fortebet

Umugore n’umugabo b’Abayisilamu bakorewe urugomo rurenze kubera gukekwaho gusambana batarashyingiranywe [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugore n’umugabo bo muri Indonesia bafashwe n’agatsiko k’abagizi ba nabi bamenwaho indobo zuzuye ibiziba babahora ko basuzuguye amategeko ya Islam (sharia) bagasambana batarashyingiranwa.

Sponsored Ad

Aka gatsiko k’abagizi ba nabi kafashe uyu mugore n’umugabo kabajyana ahantu hari imyanda yatembaga nk’umygezi niko kuvoma ibyo biziba babibamenaho ndetse babibamenyeho inshuro nyinshi aho bavomeshaga indobo bakabibamenaho.

Mu mashusho yakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mugabo wari wambaye ubusa hejuru ari kumenwaho iyi myanda ndetse aza gukurikirwa n’uyu mugore wari wambaye imyenda myiza y’icyatsi yikwije.

Aba bagizi ba nabi bakoreye uru rugomo mu gace ka Langsa, ko mu ntara ya Aceh muri Indonesia hatuye abahezanguni b’idini ya Islam ndetse bahana bihanukiriye abantu bakora imibonano mpuzabitsina batarashyingiranwa.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa