skol
fortebet

Umugore washinjwaga gutuka Robert Mugabe yagizwe umwere

Yanditswe: Thursday 04, Jan 2018

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi ushinjwa gutuka uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yakuriweho ibyo yashinjwaga.
Martha O’Donovan yashinjwaga gucura no gushaka guhirika ubuyobozi, icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka 20 nk’uko BBC yabitangaje.
Ibi birego biva ku magambo ubushinjacyaha buvuga ko yanditse kuri Twitter mu Ukwakira umwaka ushize yita Mugabe umurwayi na nyamwigendaho.
O’Donovan w’imyaka 20 yamaze icyumweru muri gereza yo muri Zimbabwe mbere yo kurekurwa mu Ugushyingo amaze gutanga (...)

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi ushinjwa gutuka uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yakuriweho ibyo yashinjwaga.

Martha O’Donovan yashinjwaga gucura no gushaka guhirika ubuyobozi, icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka 20 nk’uko BBC yabitangaje.

Ibi birego biva ku magambo ubushinjacyaha buvuga ko yanditse kuri Twitter mu Ukwakira umwaka ushize yita Mugabe umurwayi na nyamwigendaho.

O’Donovan w’imyaka 20 yamaze icyumweru muri gereza yo muri Zimbabwe mbere yo kurekurwa mu Ugushyingo amaze gutanga ingwate y’amadolari 1000.

Urukiko kuri uyu wa Kane rwavuze ko ibyo O’Donovan ashinjwa bikuweho.

Uyu mugore w’imyaka 25 amaze gufungurwa yavuze ko ntacyo yatangaza ako kanya, gusa CNN itangaza ko yamwenyuye amaze kumva umwanzuro w’urukiko, akajya guhobera inshuti ze zirimo n’abayobozi ba Ambasade ya Amerika muri Zimbabwe.

Umunyamategeko wa O’Donovan, Obey Shava yavuze ko atatunguwe kuko ngo ibyo umukiliya we yashinjwaga nta shingiro byari bifite.

O’Donovan ni we muntu wa mbere watawe muri yombi ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi nyuma y’uko bwa mbere muri icyo gihugu hashyizweho Minisiteri y’umutekana w’ikoranabuhanga mu Ukwakira umwaka ushize.

Mugabe yeguye ku buyobozi mu Ugushyingo 2017 nyuma yo kugoterwa iwe mu rugo n’igisirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa