skol
fortebet

Umugore yahanutse ku manga ndende arapfa ubwo yarimo yifotozanya n’umugabo we[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 09, Dec 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Jolandi le Roux w’imyaka 31 wari umaze iminsi mike arushinze,yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yifotozanya n’umugabo we basohokeye ku manga ndende ya metero 60 yo mu mujyi wa Cape Town, arasimbuka arahanuka bimuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mugore yarimo afotorwa n’umugabo we,ibinezaneza byamutashye yibagirwa ko ahagaze ku manga atangira kwifotoza ari gusimbuka niko guhanuka ku manga yikubita hasi bimuviramo urupfu.

Jolandi le Roux yari yasohokanye n’umugabo we ku munsi w’isabukuru ye y’imyaka 31,ntiyayirenga birangira apfuye ku cyumweru cyashize.

Umugabo wa Jolandi witwa Andrew w’imyaka 33 yagize agahinda kenshi agerageza kumanuka iyi manga ashaka kugera ku giti cyari cyaguyeho uyu mugore,atabarwa n’abantu bari hafi aho kuko yashoboraga guhanuka agapfa.

Abatabazi bamaze amasaha 3 bagerageza gutabara uyu mugore wari wahagamye mu giti,bamugezeho basanga yapfuye kare.

Jolandi na Andrew bari bamaze umwaka umwe bashyingiranywe ndetse biravugwa ko bakundaga gutemberera kuri iyi manga bakarenga imipaka abarinzi bari barashyizeho.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa