skol
fortebet

Umuryango wa Musoni Jackson waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines wanyomoje amakuru avuga ko bareze uruganda rwa Boeing

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuryango wa Musoni Jackson waguye mu mpanuka y’indege ya Boeing 737 Max ya kompanyi ya Ethiopian Airlines wahakanye amakuru yavugaga ko bareze uruganda rukora indege ya Boeing barushinja gukora nabi uburyo butuma indege yitwara (automated flight control system),bwashyizwe mu ndege za Boeing 737 MAX zirimo n’iyahitanye umubyeyi wabo.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo,taliki ya 29 Werurwe 2019 nibwo twabagejejeho iyi nkuru twakeshaga ibinyamakuru bikomeye birimo Reuters,The Mirror n’ibindi bitandukanye byari byatangaje ko umuryango wa Musoni Jackson waguye mu ndege ya Boeing 737 Max ya kompanyi ya Ethiopian Airlines watanze ikirego mu rukiko rwa Chicago urega uruganda rwa Boeing.

Mushiki wa nyakwigendera,Musoni Jackson witwa Mutoni yabwiye Umuseke ko batigeze batanga ikirego kirega Boeing nkuko byavuzwe ndetse ko ntacyo bateganya gutanga.

Mutoni aganira n’Umuseke yabaye nk’utangara, avuga ko amakuru bayumvise gutyo mu binyamakuru, ndetse avuga ko nta kirego azi umuryango we watanze urega sosiyete ya Boeing.

Umubyeyi wa Musoni Jackson nawe yahakanye aya makuru yo gutanga ikirego, avuga ko nta n’ibyo bigeze batekereza.

Yagize ati “Nta kirego twatanze, nta n’icyo duteganya gutanga.”

Reuters yavuze ko abana 3 ba Musoni Jackson bafite ubwenegihugu bw’Ubuholandi ariko bakaba batuye muBbubiligi bohereje ikirego cyabo mu rukiko rwa Chicago bashinja Boeing gukora nabi uburyo butuma indege zitwara bwashyizwe muri za Boeing 737 MAX 8 zikomeje guhitana abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa