skol
fortebet

Umushoramari w’umushinwa ushinjwa gusambanya umunyarwandakazi amuziritse arasubizwa mu rukiko

Yanditswe: Wednesday 18, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rukuru ruratangira kuburanisha ubujurire bw’ubushinjacyaha ku mushoramari w’Umushinwa Wang Yang Jian bushinja gusambanya ku gahato Umunyarwandakazi wari umukozi we, amuziritse.

Sponsored Ad

Ni icyaha ubushinjacyaha buvuga ko cyakorewe muri Beijing Restaurant iherereye mu Kiyovu cyo mu karere ka Nyarugenge, mu mwaka w’2018 ubwo uyu Munyarwandakazi yari amaze ukwezi kumwe ahakorera.

Muri Mutarama 2019, uwo mu muryango w’uyu Munyarwandakazi yanditse kuri Twitter ati: "Mubyara wanjye yaraziritswe, asambanywa ku gahato n’umukoresha we muri Kigali. Yahamagaye Polisi, bahagera byihuse. Yahawe ubuvuzi kandi ibimenyetso byafashwe uwo munsi. Hashize amezi arenga abiri, ntarahamagarwa ku rukiko."

Nyuma y’ubu butumwa, uyu Mushinwa yatawe muri yombi, akatirwa iminsi 30 y’agateganyo n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, muri Kamena 2019 rwaje gutegeka ko arekurwa, rusobanura ko nta bimenyetso bihagije byatuma akomeza gushinjwa iki cyaha.

Uruhande rw’uregwa ntabwo rwanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko rw’ibanze, ndetse byatumye ubushinjacyaha bujurira, busaba ko Jian yakongera kuburanishwa.

The New Times ivuga ko kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, byateganyijwe ko urukiko rukuru rwa Nyarugenge ari bwo rutangira kuburanisha ubujurire bw’ubushinjacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa