skol
fortebet

Umusore watemye DASSO yarashwe agerageza gutoroka ahita apfa

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2017

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe yarashe umusore witwa Mahoro Jean Bosco wari ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu buryo bukabije umukozi w’ urwego rushinzwe umutekano mu turere DASSO arapfa.
Polisi ivuga ko ahagana mu ma saa kumi n’ imwe za mugitondo kuri uyu wa 20 Mata 2017, ubwo imfungwa zifungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe zasohorwaga ngo zige mu bwiherero uwo musore yahise yiruka ashaka gucika arinabyo byamuviriyemo kuraswa (...)

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe yarashe umusore witwa Mahoro Jean Bosco wari ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu buryo bukabije umukozi w’ urwego rushinzwe umutekano mu turere DASSO arapfa.

Polisi ivuga ko ahagana mu ma saa kumi n’ imwe za mugitondo kuri uyu wa 20 Mata 2017, ubwo imfungwa zifungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe zasohorwaga ngo zige mu bwiherero uwo musore yahise yiruka ashaka gucika arinabyo byamuviriyemo kuraswa akahasiga ubuzima.

Uwo musore w’ imyaka 25 yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata, nyuma yo gutema DASSO akoresheje umuhoro.

Uyu muturage wo mu Kagari ka Ruganda, Umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa Gatatu yatemye umukozi w’urwego rwa DASSO witwa Venuste Ndahagaze ubwo yari mu gikorwa cyo gusenya inzu yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ uburengerazuba CIP Theobald Kanamugire yavuze yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko bakeka ko uwo musore yatorotse kubera gutinya igihano yari kuzahabwa kubera icyaha akurikiranyweho.

Yagize ati "Saa 5: 00 za mugitondo polisi yasohoye abafungiye kuri sitasiyo ya Kamembe Mahoro arirukanka, agira ngo acike, umupolisi arasa agira ngo amutere ubwoba agaruke agira ibyago isasu riramufata arapfa"

Yunzemo ati "Dutereza ko umutima wamukomanze kubera icyaha yakoze cyo gukomeretsa mu buryo bukabije agashaka gucika kubera gutinya igihano"

CIP Kanamugire agira abafunze inama yo gutegereza inzego z’ ubutabera zigakora akazi kazo aho gutoroka ubutabera.

Icyaha yari akurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa bukabije gihanwa n’ ingingo y’ 148 mu gitabo cy’ amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho iteganya igifungo kirenze amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa