skol
fortebet

Umuyisilamu yaciwe akayabo kubera gusakuriza mu mujyi cyane ngo ’Allahu Akbar’ abantu bagahunga

Yanditswe: Thursday 10, Jan 2019

Sponsored Ad

Polisi yo mu Busuwisi yaciye amapawundi 170 umuyisilamu wasakurije mu ruhame ngo Allahu akbar bigatuma benshi bakuka umutima ngo ni icyihebe giteye.

Sponsored Ad

Uyu muyisilamu w’imyaka 22 witwa Orhan E yatumye abantu bakuka umutima ubwo yari mu mujyi wa Schaffhausen rwagati,agasakuza cyane ngo Allahu Akbar byatumye benshi bahunga bazi ko ari icyihebe dore ko byinshi mu byihebe bivuga aya magambo iyo biri kwica abantu.

Orhan yasakuje muri aya magambo ubwo yari ahuye n’inshuti ye bataherukanaga bituma abantu bikanga bariruka,polisi ihita imuta muri yombi.

Orhan yabwiye abapolisi ko yakoresheje aya magambo ari gusuhuza iyi nshuti ye bataherukanaga gusa polisi yanze kubyumva imuca aka kayabo k’amapawundi 170 kubera ko yakuye abantu umutima.

Polisi yabwiye Orhan ko yakoze amakosa kuba yakoresheje amagambo afatwa nk’ayi ibyihebe mu ruhame byatumye bamuca aya mande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa