skol
fortebet

Urukiko rwarekuye Tuyizere wahoze ayobora Akarere ka Kamonyi na bagenzi be

Yanditswe: Thursday 23, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge rwarekuye Tuyizere Thaddée wahoze ayobora Akarere ka Kamonyi n’abagenzi be 4 bari bafunganywe, rubategeka kutarenga imbibi z’igihugu.

Sponsored Ad

Tuyizere Thaddée wayoboye Akarere ka Kamonyi by’agateganyo we na bagenzi 4 bafashwe n’Ubugenzacyaha taliki ya 22 Gashyantare, 2023 bakurikiranyweho umukozi wa Kampani witwa Ndayizeye Jean de Dieu wagiriye impanuka mu kirombe, bagenzi be bakamuzamukana agashiramo umwuka bageze mu nzira bagasiga umurambo we bakigendera.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Werurwe, 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwarekuye by’agateganyo Tuyizere Thaddée n’abandi 4, ariko rubategeka kujya bitaba Umushinjacyaha rimwe mu cyumweru.

Urukiko kandi rwabatgetse kutarenga imbibi z’u Rwanda kugeza ubwo urubanza ruzaburanishwa mu mizi bakaba abere cyangwa bagahamwa n’icyaha bagakomeza gufungwa.

Urukiko rw’Ibanze kandi rwasanze impamvu ubushinjacyaha bwashingiyeho rubafunga by’agateganyo zidafatika.

Urukiko rwasanze ingwate batanze ziguma mu maboko y’Urukiko hakaba ntawemerewe kugira icyo ahindura ku mutungo yatanzeho ingwate kugeza ubwo urubanza ruzaburanishwa mu mizi.

Src:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa