skol
fortebet

Urupfu rw’ umuvugizi wa polisi ya Uganda: Museveni yategetse ko mu mijyi yose hashyirwa Camera

Yanditswe: Sunday 19, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yategeko mu mujyi yose ya Uganda hashyirwa ibyuma bifata amashusho ku mihanda CCTVs.
Ibi bibaye nyuma y’ aho uwari Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi ku wa gatanu tariki 17 Werurwe yagabweho igitero n’ abantu bataramenyekana bakamwicana n’ umushoferi we ndetse n’ umurinzi we.
Mu itangazo Perezida Museveni yashize ahagaragara yavuze ko umushinga wo gushyira camera ku muhanda icyo gihugu kitihutiye kuwushyira mu bikorwa bitewe n’ (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yategeko mu mujyi yose ya Uganda hashyirwa ibyuma bifata amashusho ku mihanda CCTVs.

Ibi bibaye nyuma y’ aho uwari Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi ku wa gatanu tariki 17 Werurwe yagabweho igitero n’ abantu bataramenyekana bakamwicana n’ umushoferi we ndetse n’ umurinzi we.

Mu itangazo Perezida Museveni yashize ahagaragara yavuze ko umushinga wo gushyira camera ku muhanda icyo gihugu kitihutiye kuwushyira mu bikorwa bitewe n’ uko babanje gukora ibindi byihutirwa ari nabyo byatumye amabandi abaca murihumye.

Ati “Twari twarafashe icyemezo cyo gushyira mu bikorwa uyu mushinga (wo gushyiraho za camera) mu bihe byashize, ariko twagiye tubyimura bitewe n’ibyo twabonaga byihutirwa kurusha ibindi nk’imihanda n’amashanyarazi. Ibyo byatumye amabandi yifashisha icyo cyuho, nafashe umwanzuro ndetse ntegeka Minisitiri w’imari gukorana na polisi kugira ngo bahite baziba icyo cyuho."

Andrew Kaweesi yarashwe ubwo yari mu modoka yerekeza iwe mu rugo. Amakuru avugwa ko yarashwe n’ abantu bari kuri

Dail monitor cyanditse ko uwari umurinzi wa Kaweesi, Corporal Kenneth Erau yarashwe agerageza gukingira Kaweesi ngo urufaya rw’ amasu rutamugeraho. Polisi yagaragaje ko Corporal Kenneth Erau abo bicanyi bamurashe yari yakozwe mu mbarutso ngo arasane nabo.


Iyi modoka y’ ifunguye inzugi niyo AIGP n’ umurinzi we barimo

Corporal Kenneth Erau yari umwe mu barinzi (Body guards) bashoboye. Yahawe imyitozo muri Israel, Turikiya yiyongera kuyo yaherewe muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa