skol
fortebet

Uwari ushinzwe imari muri MINEDUC yatawe muri yombi akekwaho kwigwizaho umutungo yari ashinzwe gucunga

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2019

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bwataye muri yombi uwari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Imari, Niyizibizi John, kuwa Gatatu w’iki cyumweru,kubera kunanirwa gusobanura inkomoko y’umutungo we n’iyezandonke.

Sponsored Ad

Hari hashize iminsi uyu wahoze ari umuyobozi muri MINEDUC,aketsweho amakosa mu kazi ke, aho yabanje guhagarikwa by’agateganyo na mbere yo gutabwa muri yombi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Nkurunziza Jean Pierre, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko babonye amakuru ko Niyibizi yaba yigwizaho imitungo, abagenzacyaha b’uru rwego barabikurikirana kugeza ubwo yatabwaga muri yombi ku wa 13 Werurwe.

Yagize ati "Ariko iyo tugeze ku rwego rwo gufata umuntu tukamufunga, ni uko tuba dufite ibimenyetso bituma dukomeza no kuba twajyana dosiye ye ku Bushinjacyaha, ubu biracyari ku bugenzacyaha bw’Urwego rw’umuvunyi."

Nkurunziza yakomeje avuga ko iyo umuntu atabashije gusobanura inkomoko y’umutungo we, akenshi aba yarawubonye mu buryo budasobanutse.

Iki cyaha ugihamijwe ahanisha igifungo kitari munsi y’ imyaka 7 ariko kitarengeje imyaka 10 n’ ihazabu y’ agaciro k’ amafaranga y’ iyezandoke yikubye inshuro eshatu kugera kuri eshanu.

Niyibizi John afungiye kuri sitasiyo ya polisi Kimihurura kuva ku wa Gatatu w’ iki cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa