skol
fortebet

Reba amafoto y’ inyubako Kim na Trump bazahuriramo ku kirwa muri Singapore

Yanditswe: Wednesday 06, Jun 2018

Sponsored Ad

Ibiganiro Isi yose yiteguye gutega amatwi bizahuza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un wamamaye kubera gukora ibitwaro kirimbuzi bizabera muri hoteli w’ umungara iri mu kirwa cyitwa Sentosa cyo mu gihugu cya Singapore.

Sponsored Ad

Ibi byemejwe n’ ibiro bya Perezida Donald Trump nk’ uko byatangajwe na BBC.

Ibi biganiro biteganyijwe tariki 12 Kamena uyu mwaka bifatwa nk’ ibiganiro by’ amateka kuko ubusanzwe ibi bihugu bitarebanaga neza kubera ikibazo cyo kuba Amerika itavuga rumwe na Koreya ya Ruguru ku ikorwa ry’ intwaro kirimbuzi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2018 , Perezida Trump yatangaje ko imyiteguro y’ ibyo biganiro irimo kugenda neza cyane. Uyu yari yatangaje koi bi biganiro byakuweho nyuma yo kubwirwa ko Koreya ya Ruguru idashaka ko bazaganira ku ikorwa ry’ intwaro kirimbuzi.

Kugeza ubu ntawe uramenya icyo aba bakuru b’ ibihugu bazaganira niba koko Koreya ya Ruguru ikomeye ku mugambi wo kumva ko bataganira ku ikorwa ry’ intwaro kirimbuzi.

Ibi biganiro bije nyuma y’ icyo twakwita nk’ intambara y’ amagambo no guterana ubwoba byabaye hagati ya Koreya ya Ruguru na Leta Zunze ubumwe za Amerika umwe yereka undi ko ntabwoba mugenzi we amuteye ariko hakaza kugaragara ikintu kimeze nko gutinyana.

Umuvugizi w’ Ibiro bya Perezida wa Amerika Sarah Sanders yanditse kuri Twitter koi bi biganiro bizabera muri hoteli y’ inyenyeri eshanu ‘Capella hotel’.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa