skol
fortebet

Ababikira bakuze batawe muri yombi kubera ubugome bw’indengakamere bakoreye abana b’imfubyi bareraga

Yanditswe: Friday 24, Aug 2018

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Scotland yataye muri yombi abanti 12 barimo ababikira barengeje imyaka 80 bakekwaho kugira mu bugome bw’indengakamere bwakorewe imfubyi ahitwa Smyllum Park aho abana bakubitwaga,bagategekwa kurya ibyo barutse ndetse akarazwa ku buriri butose.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho abana babaga muri iki kigo cy’imfubyi batangarije ubugome bw’indengakamere bakorewe n’aba babikira,polisi yahise itangira guta muri yombi abakekwa kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera aho mu batawe muri yombi harimo umukecuru w’imyaka 93.

Abana barerewe mu kigo cy’imfubyi cya Smyllum park bakore ubugome bw’indengakamere

Polisi yo muri Scotland yavuze ko muri aba bantu 12 bakekwaho gukorera ubugome bw’indengakamere abana barererwaga muri iki kigo cy’imfubyi giherereye ahitwa Lanarkshire, barimo abagore 11 n’umugabo 1.

Umwe mu bagenzacyaha yatangarije ibinyamakuru byo mu Bwongereza ko bagikora iperereza kuri aba bantu bakuze aho bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 65 na 85.

Alan Draper uri mu bari gukora iperereza kuri ubu bugome bwakorewe imfubyi yatangaje ko buri ruhande rwose ruzahatwa ibibazo aho biteguye kubaza abakuru ba kiliziya barebereye ubu bugome bw’indengakamere bwakorewe izi mfubyi.

Umwe mu bana babaga muri iki kigo cya Smyllum Park yavuze ko ababikira babakubita cyane bambaye ubusa,bakabategeka kurya ibyo barutse ndetse bakabaraza ku buriri butose.

Umwe mu mfubyi barererwaga muri iki kigo yarapfuye bagenzi be Babura irengero rye kubera kumuha igihano cyo kunyagirwa amasaha atatu yambaye ubusa.

Undi mugabo warerewe muri iki kigo yavuze ko ibyo ababikira babakoreye bidatandukanye n’uko aba Nazi bafataga abayahudi.

Iki kigo cy’imfubyicya Smyllum Park cyafunzwe mu mwaka wa 1981 nyuma yo gufungurwa mu mwaka wa 1964 n’abagotolika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa