skol
fortebet

Abafaransa 2 baraye basize ubuzima mu birori byo kwishimira igikombe cy’isi batwaye [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 16, Jul 2018

Sponsored Ad

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Bufaransa baraye mu birori byo kwegukana igikombe cy’isi cyaberaga mu Burusiya batsinze ibitego 4-2 ariko babiri muri bo baraye bahasize ubuzima kubera ibyishimo byari byabarenze.

Sponsored Ad

Bamwe mu bafana b’Ubufaransa bitwaye nabi batangira guhangana na polisi yari icunze umutekano bituma ifata umwanzuro wo kubateramo ibyuka biryani mu maso bamwe bakwira imishwaro mu gihe abandi bakomeje gutera amabuye no guhangana na polisi.

Mu mujyi wa Alpine,umufana w’Ubufaransa w’imyaka 50 yagerageje gusimbuka muri Pisine mu buryo budasanzwe kubera ibyishimo,ntibyamuhira agwira ijosi riravunika arapfa.

Undi mufana w’Ubufaransa w’imyaka 30 ukomoka ahitwa Saint-Felix yahuye n’uruva gusenya ubwo nyuma yo gutwara igikombe yibagiwe ko atwaye imodoka kubera ibyishimo irangije imuta mu biti,ahasiga ubuzima.

Nubwo bamwe bapfuye,abandi benshi baraye mu maboko ya polisi aho urubyiruko rwo mu mujyi wa Lyon rugera kuri 290 rwafunzwe nyuma yo kumenagura ibirahuri by’imodoka,rurazitwika rukora bakora urugomo rwinshi.












Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa