skol
fortebet

Abagabo babiri bafashwe amashusho bari guha amazu akodeshwa abagore ku buntu ngo bajye babasambanya

Yanditswe: Monday 10, Sep 2018

Sponsored Ad

Abagabo babiri bo mu mujyi wa Bristol, Mike na Tom, bafashwe amashusho bari kwingingira abagore b’abapangayi amazu yabo ku buntu kugira ngo bajye babasambanya igihe bashatse imibonano mpuzabitsina.

Sponsored Ad

Aba bagabo bari mu kigero cy’imyaka 60,bafashwe bari kubwira aba bagore b’abapangayi ko bashaka kubaha inzu zo guturamo ku buntu ariko bakajya babasambanya nibura rimwe mu cyumweru.

Uyu munsi nibwo aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bose batutse aba basaza b’imyaka 60 bashakaga guha abagore bakubye kabiri amazu yo kubamo ku buntu kugira ngo babagira imbata z’ibitsina byabo.

Mike yumvikanye ari kubwira umwe muri aba bagore ati “Ndaguha inzu ku buntu n’ibindi uzakenera.Nzaguha n’amafaranga agutunga kugira ngo wumve ko ngushaka, ariko inyungu yanjye ni uko tuzajya turyamana nibura rimwe mu cyumweru.

Ubushakashatsi bwakozwe na BBC,bwagaragaje ko hari urubuga rwa Internet rwitwa Craigslist ruhora rutanga amatangazo amenyesha abagore ko hari amazu yo kubamo ku buntu ariko ba nyirayo bakajya babarongora aho iyo umugore abyemeye ajya aho kwiyandikisha agatanga amafoto ndetse na bimwe mu bimwerekeyeho,agahabwa inzu.

Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho y’aba bagabo babiri,bamwe mu bagore babwiye BBC ko hari igihe wemera inzu yo kubamo ku buntu ukajya usambana na nyirayo ndetse n’inshuti ze zose.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa