skol
fortebet

Abagabo babiri bishe umugore bamukuramo umwijima barawuteka

Yanditswe: Thursday 22, Nov 2018

Sponsored Ad

Abarusiya babiri batawe muri yombina polisi, nyuma yo kwica umugore bamukuramo umwijima we barateka ,ibindi bice by’umubiri we babita mu kimoteri.

Sponsored Ad

Polisi yo mu Burusiya yageze ku kimoteri cyavumbuwemo bimwe mu bice by’umubiri by’uyu mugore,nyuma yo guhamagarwa n’abaturanyi be,babifashijwemo n’imbwa zabivumbuye.

Ubu bwicanyi bwakorewe mu mujyi wa Nakhodka mu burengerazuba bw’akarere kitwa Primorsky Krai yo mu Burusiya.

Izi mbwa zavumbuye igishashi kinini kirimo umurambo w’uyu mugore ndetse cyuzuyemo amaraso,niko kumoka abaturanyi barahurura basanga n’umubiri w’umugore baturanye,bahita babimenyesha polisi.

Ntabwo ibice by’umubiri w’uyu mugore bivugwa ko yari mu kigero cy’imyaka 40 byabonetse ahantu hamwe kuko aba bicanyi bagiye babita mu bimoteri bitandukanye.

Ibi bice by’umubiri bikimara kuboneka,imbwa y’abapolisi yabajyanye mu rugo rwari hafi y’iki kimoteri babisanzemo,bagezemo basanga umwijima w’uyu mugore utetse mu isafuriya hamwe n’ibirayi.

Inzu yatekewemo uyu mwijima n’iy’umugabo witwa Sergey Moskovets w’imyaka 59,wahise atabwa muri yombi we n’umusore w’inshuti ye.

Polisi irakekaho aba bagabo babiri kwica uyu mugore nyuma yo kumutumira bagasangira inzoga,barangiza bakamubaga bakamukuramo umwijima wo kurya ku ifunguro rya nimugoroba gusa iperereza riracyakomeje.


Aba nibo bagabo bakekwaho kwica umugore bagateka umwijima we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa