skol
fortebet

Abagatolika bo muri RDC bahagaritse imyigaragambyo yo kwamagana perezida Tshisekedi

Yanditswe: Wednesday 30, Jan 2019

Sponsored Ad

Benshi mu bayoboke ba kiliziya gatolika bavu zeko bazakora imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora mu minsi ishize,bamaze gutangaza ko batazigera bayikora ahubwo bakiriye ibyavuye mu matora.

Sponsored Ad

Abayobozi ba Kiliziya Gatolika bo muri Kongo babwiye BBC ko bamaze gukuraho gahunda y’imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora nyuma yo kurahira kwa perezida watowe Tshisekedi, kwabaye mu minsi mike ishize.

Nubwo kiliziya Gatolika yari yamaganye ibyavuye mu matora yo kuwa 30 Ukuboza 2018,yasabye abayoboke bayo kureka imyigaragambyo bagatahiriza umugozi umwe wo kubaka RDC.

Abahanga mu bya politiki yo muri Kongo batangaje ko Martin Fayulu bari bahanganye washakaga kwigaragambya bitazamworohera kubera ko yabuze ubufasha bwa Kiliziya ifite imbaga nyamwinshi muri RDC.

Felix Tshisekedi yakoze amateka yo kuba perezida wa mbere uyoboye RDC ahererekanyije ububasha n’uwo asimbuye nyuma y’imyaka 60, dore ko abandi bavaga ku butegetsi kuri coup d’etat.

Ibitekerezo

  • Muribuka ko Kiriziya Gatolika yoherereje "indorerezi" ibihumbi 40 kugenzura amatora.Hanyuma amatora arangiye,itangaza ko hatsinze FAYULU.Mu byukuri,Yesu yabujije abakristu nyakuri kwivanga mu byisi nkuko Yohana 17:16 havuga.Ikibabaje nuko amadini hafi ya yose yivanga muli Politike.Kugeza n’aho amadini ariyo ategeka igihugu.Urugero ni muli IRAN hategeka ba Ayatollahs.
    Bafite igisirikare,Kalashnikovs,Missiles,indege z’intambara,etc...Izo ntwaro nta kindi zikora uretse "kwica abantu" Imana yaremye.Nyamara Imana idusaba gukundana,ndetse ikadusaba "gukunda abanzi bacu",ikatubuza kwica no kurwana.Soma Matayo 5:44.Umukristu nyakuri,Yesu yamusabye gukora umurimo nawe yakoraga wo kujya mu nzira ukabwiriza ubwami bw’Imana dutegereje,buzaza bugahindura isi paradizo.Intwaro Abakristu nyakuri bitwaza,ni Bible.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa