Abagizi ba nabi bafashe umwana w’umukobwa ku ngufu barangije baramutwika

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 May 2018 Yasuwe: 1206

Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 mu Buhindi, yafashwe ku ngufu ku wa Gatanu w’icyumweru gishize n’abagizi ba nabi,barangije baramutwika ubwo yababwiraga ko arabibwira abagore babo.

Uyu mwana w’umukobwa utatangajwe amazina,yafashwe n’abagizi ba nabi bamusanze mu rugo iwabo ahitwa Madhya Pradesh ,niko kumusambanya gusa ababwira ko ibyo bamukoreye baza kubyicuza kuko arabarega ku bagore babo,bahita bamumenaho peteroli baramutwika.

Nyuma yo kumutwika,abantu baje kumutabara bahita bamujyana kwa muganga gusa aza gupfa kubera ubushye yari yahuye nabwo.

Uyu mukobwa aje akurikira uw’imyaka 14 nawe uherutse gufatwa ku ngufu n’abagizi ba nabi,bakamutwika bamuziza ko yanze ko umwe mu bamufashe ku ngufu yamugira umugore.

Polisi yataye muri yombi umwe muri bagizi ba nabi ukekwaho gufata ku ngufu uyu mukobwa, aho yatangaje ko afitanye isano rya bugufi n’uyu mwana w’umukobwa ndetse ariwe wamenyesheje abandi bagizi ba nabi akababwira ko uyu mwana w’umukobwa ari mu rugo wenyine.

Icyaha cyo gufata ku ngufu abana b’abakobwa gikomeje gufata indi ntera,kuko buri munsi hafatwa ku ngufu abagera kuri 54 mu gihugu hose ndetse buri saha hafatwa ku ngufu abarenga 2.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uko isi yiriwe tariki 21 Gicurasi 2018

Mu nshamake y’ uko Isi ya tariki 21 Gicurasi 2018 yiriwe harimo ko Amerika...
21 May 2018 Yasuwe: 2187 0

Umuyobozi w’ ikigo yatawe muri yomi azira kubamba abanyeshuri ku...

Abantu batatu barimo umuyobozi w’ikigo cy’amashuri, batawe muri yombi muri...
20 May 2018 Yasuwe: 1227 0

Ibyihebe byateze ibisasu bitatu muri stade yaberagamo umukino bihitana...

Ibyihebe byateze ibisasu 3 muri stade ya Cricket yitwa Jalalabad stadium yo...
20 May 2018 Yasuwe: 2099 0

Umunyeshuli yinjiye mu ishuli arasa bagenzi be n’abarimu

Umusore witwa Dimitrios Pagourtzis w’imyaka 17,ukomoka muri Santa Fe,Texas...
19 May 2018 Yasuwe: 1438 0

Cuba:indege yakoze impanuka ihitana abarenga 100

Indege ya Boeing 737 yakoze impanuka ubwo yari imaze guhaguruka ku kibuga...
19 May 2018 Yasuwe: 913 0

Umukobwa yahitanywe n’igipfunyika cy’ikiyobyabwenge cya Cocaine yahishe mu...

Umukobwa w’imyaka 19 witwa Georgia Cassidy ukomoka mu Bwongereza yahitanywe...
18 May 2018 Yasuwe: 2238 0