skol
fortebet

Abagore bigaragambije bambaye ubusa mu rwego rwo kwamagana Trump n’ibindi bikomerezwa I Paris [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 11, Nov 2018

Sponsored Ad

Abagore bakomoka muri Ukraine bibumbiye mu mutwe uzwi nka “FEMEN”bagaragaye mu mujyi wa Paris ku nyubako izwi cyane yitwa Arc de Triomphe,bambaye ubusa hejuru bari kwigaragambya .

Sponsored Ad

Aba bagore bigaragambije bamagana uruzinduko rw’abayobozi b’ibyamamare barimo Donald Trump uyobora Amerika na Angela Markel w’Ubudage basuye Ubufaransa mu rwego rwo kwibuka abasirikare baguye mu ntambara ya mbere y’isi yose.

Aba bagore bahise batabwa muri yombi na polisi nyuma yo gushaka kuyirwanya ubwo yageragezaga kubakura kuri Arc de Triomphe, aho uyu muhango wo kwibuka wagombaga kubera.

Aba bagore bibumbiye muri FEMEN bigaragambije mu gitondo cyo ku munsi w’ejo taliki ya 10 Ugushyingo 2018,bavuga bati “Murakaza neza mwa banyabyaha mwe,babyita Donald Trump na Angela Markel ndetse n’abandi bayobozi bakomeye bagombaga kwitabira uyu muhango.

Ku bipapuro byamagana ibi birori,hariho amaraso y’ibihimbano ndetse bari biyanditse ku mibiri inyandiko zamagana aba bayobozi zivuga ko atari abarinzi b’amahoro ahubwo ari abanyabyaha.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa