skol
fortebet

Abakinnyi batatu ba filimi z’urukozasoni bashyize hanze amabanga yabo na perezida Trump

Yanditswe: Sunday 18, Mar 2018

Sponsored Ad

Abakinnyi 3 ba filimi z’urukozasoni batangaje ko bababajwe no kuba perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yarihakanye umwe muri bagenzi babo bakoranye imibonano mpuzabitsina,ndetse bagiye gushyira hanze amabanga y’uyu muperezida wabasambanyije. Trump ari kumwe na Daniels aherutse kwihakana ko yamusambanyije
Mu minsi ishize nibwo Trump yihakanye umukinnyi wa filimi z’urukozasoni witwa Stormy Daniels nyamara uyu yatangaje ko mu mwaka wa 2006 Trump yamutumiye akamusanga muri (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi 3 ba filimi z’urukozasoni batangaje ko bababajwe no kuba perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yarihakanye umwe muri bagenzi babo bakoranye imibonano mpuzabitsina,ndetse bagiye gushyira hanze amabanga y’uyu muperezida wabasambanyije.

Trump ari kumwe na Daniels aherutse kwihakana ko yamusambanyije

Mu minsi ishize nibwo Trump yihakanye umukinnyi wa filimi z’urukozasoni witwa Stormy Daniels nyamara uyu yatangaje ko mu mwaka wa 2006 Trump yamutumiye akamusanga muri Hoteli ye yambaye imyenda yo kurarana undi agahita amusaba ko baryamana bikarangira babikoze.

Mu minsi ishize nibwo umuvugizi wa Trump yahakanye aya makuru yavuzwe na Daniels gusa habonetse abandi bashinja Donald Trump kubasambanya barimo abakinnyi 2 ba filimi z’urukozasoni n’umwe mu bagore bifotoza bambaye ubusa mu binyamakuru.

Jessica Drake nawe yavuze ko yaryamanye na Trump igihe kinini

Uwitwa Karen McDougal wahoze yigisha abana bato ndetse akifotoza mu binyamakuru,yatangaje ko yamaze amezi 9 asambana na Trump ndetse yahawe akayabo k’ibihumbi 150 by’amapawundi kugira ngo asibe ibijyanye no gusambana na Trump byose yari atunze birimo ubutumwa bugufi na gahunda bagiye bagirana.

Mu ibaruwa y’amapaji 8 yandikiye ikinyamakuru The New York Times,uyu mugore yatangaje ko yahuye bwa mbere na Trump muri Kamena 2006 ubwo yari yasuye piscine y’aho iki kinyamakuru gisohora amafoto y’abagore bambaye ubusa,akamusaba ko baryamana akamwishyura, undi amubwira ko atigurisha gusa aza kwemera ko baryamana.

McDougal yabwiye NYK ko Trump yamubwiye byinshi ku mugore we Melania ndetse atamwubahaga nubwo babyaranye abana.

Abakinnyi ba filimi z’urukozasoni biyemeje guhorera Stormy Daniels

Trump yabwiye uyu mugore ko ari agatangaza ndetse bamara ukwezi kose bahura bakaryamana nubwo Trump n’abunganizi be bavuze ko ayo makuru ari ayo kumuharabika no kumwicira izina nka perezida.

Undi ushinja Donald Trump kumusambanya ni umukinnyi wa filimi z’urukozasoni witwa Jessica Drake wavuze ko yahuye Trump ubwo yari mu irushanwa rya Golf ryaberaga ku kiyaga cya Tahoue akamusaba ko baryamana akabyemera aho yajyanye n’abandi bagore 2 baherekejwe n’abarinzi be akabasoma yarangiza akabasambanya.

Urese aba hari abandi bakinnyi ba filimi z’urukozasoni biyemeje gutanga ubuhamya ku busambanyi bwa Trump n’abakobwa bakina filimi z’urukozasoni kugira ngo Trump abone isomo nyuma yo kwihakana Stormy.

Ibitekerezo

  • Yarabasambanije cg yakoranye nabo imibonano mpuzabitsina babyumvikanyeho kandi arabishyura? Baramushinja se ko yabafashe ku ngufu cg baramushinja ko yabateje imbere mu mwuga wabo bakora ku bushake? Iyo bamwima se yari kubagira ate? Cyangwa wenda bashyizweho agahato no kutisanzura mu gufata icyemezo batinya guhomba imari bagomba kuba barabyaje umusaruro?

    Ariko ubundi icyo bamuhaye ni iki? Bamufashije gushimisha imibiri yabo nawe ashimisha iyabo ndetse agerekaho inoti! Niba yaranababihirije inoti yabahaye zari zihagije kwisengereramo abapfubuzi b’iminsi myinshi. Tubitege amatwi n’amaso...
    Emma, a.k.a Pst Issa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa