skol
fortebet

Abakongomani bitabiriye amatora ya perezida bafite ubwoba bwinshi

Yanditswe: Monday 31, Dec 2018

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Taliki ya 30 Ukuboza 2018 nibwo habaye amatora ya Perezida wa Repubulika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho benshi mu baturage bayitabiriye mu bwoba bwinshi bikanga umutekno muke.

Sponsored Ad

Imashini zikoreshwa mu gutora zagiye zitenguha abantu bigatuma habaho gutegereza cyane ndetse benshi mu bakongomani biriwe bafite umujinya cyane.

Amatora yararangiye mu bice bimwe na bimwe bya RDC aho benshi biteguye kureba umukuru w’igihugu wa mbere uzajyaho nta ntambara ibaye, bwa mbere mu mateka y’iki gihugu, nyuma y’ubwigenge mu mwaka wa 1960.

Aya matora agamije gushaka umuntu uzasimbura Joseph Kabila umaze imyaka isaga 17 ayobora igihugu cya RD Congo kuva muri 2001 asimbuye se Laurent warashwe.

Aya matora amaze imyaka 2 asubikwa kuko Kabila yarangije manda ye mu mwaka wa 2016 ariko akanama gashinzwe amatora CENI kakagenda kimura italiki yo gutora.

Byari biteganyijwe ko amatora atangira saa kumi n’imwe z’igitondo akageza saa kumi n’imwe za nimugoroba gusa mu mujyi wa Kinshasa haramukiye imvura ikomeye.

Abantu basaga miliyoni 40 nibo biyandikishije kuri lisiti y’itora muri RD Congo,aho abasaga miliyoni imwe na 300 bangiwe gutora bakigaragambya.

Ibyavuye mu matora bizatangira gutangazwa nyuma y’icyumweru gusa abakandida barimo Emmanuel Shadary batangaje ko bizeye intsinzi.

Abakandida batatu bagomba kuvamo uzaba perezida wa RD Congo ni Emmanuel Ramazazi Shadary uri mu ishyaka rimwe na Kabila PPRD,Felix Tshisekedi wa UDPS na Martin Fayulu wa ECiDé.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa