skol
startimes

Abakoresha WhatsApp batangiye kuyitera umugongo

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 13 January 2021 Yasuwe: 6245

Urubuga rwa WhatsApp mu nzira yo gutakaza umubare munini w’abayikoresha dore ko benshi batangiye kuyoboka izindi mbuga nka Signal ndetse na Telegram, ni nyuma y’aho tariki ya 6 Mutarama 2021, ikigo cya WhatsApp Inc gifite mu nshingano urubuga rwa WhatsApp gifashe umwanzuro wo gutangira kujya gisangiza ibigo bikorana na Facebook (ikigo gikuru) amwe mu makuru y’abarukoresha, bamwe batangiye kuruvaho ku bwinshi.


Abakoresha WhatsApp babarirwa muri miliyari 2, batangiye kubona imenyesha (notification) rivuga ko guhera tariki ya 8 Gashyantare 2021, izavugurura uburyo bw’amakuru, ku buryo hari amwe nka nimero za telefone n’aho umuntu aherereye (location) azajya asangizwa ibigo bishaka kwamamaza byo kuri Facebook.

Kuva icyo gihe, abenshi batangiye guhagarika gukoresha uru rubuga, barimo ushinzwe ibiro by’itangazamakuru bya Perezida wa Turukiya, ndetse n’ushinzwe itumanaho mu biro bya Minisiteri y’Ingabo muri iki gihugu, nk’uko byatangajwe na The Straits Times.

Umuvugizi wa WhatsApp, yasobanuriye Forbes ko gushyiraho izi mpinduka, bigamije kugira ngo abakoresha uru rubuga babashe gukorana byoroshye n’ibigo by’ubucuruzi. Ati: “WhatsApp irashaka korohereza abantu, ku buryo ushobora gukenera kugira ibyo ugura, ugahita ufashwa na bizinesi (business) ako kanya.”

Yahumurije abakoresha WhatsApp ko usibye ibi bigo by’ubucuruzi, nta wundi wo ku ruhande uzabashaka kumenya aya makuru, cyangwa ngo ayinjirire.

WhatsApp yasabye abayikoresha, kwemera (Agree) kwakira impinduka z’ubu buryo, bikaba bivugwa ko utazabwemera, atazongera gukoresha uru rubuga ukundi.

Ubwo WhatsApp yari imaze gutangaza izi mpinduka, nyuma y’umunsi umwe, tariki ya 7 Mutarama 2021, umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk yashishikarije abatuye Isi gukoresha urubuga rwa Signal, agira ati: “Nimukoreshe Signal.”

Nyuma y’umunsi umwe, abantu 100,000 bari bamaze kuruvaho bimukiye kuri Signal, urubuga rwatangijwe n’imiryango Signal Foundation ku bufatanye na Signal Messenger.

Nyuma y’iyo minsi kandi, abantu miliyoni zirenga ebyiri batangiye gukoresha urubuga rwa Telegram, bikekwa ko abenshi bari bavuye kuri WhatsApp.

Uru rubuga (Telegram) ruri mu zizewe mu kubika amakuru y’ibanga, cyane ko rukoreshwa n’abenshi mu banyapolitiki baba badashaka kwinjirirwa n’abashaka kumenya ibiganiro bagirana n’abandi.

Icyo abakoresha Telegram bayikundira, ngo ni uko itamamaza ku buryo yakwifashisha amakuru y’umuntu uyikoresha yamamariza ibigo runaka, ibiganiro bihakorerwa kandi bikaba bigirwa ibanga rikomeye.

Urubuga rwa Signal rwo, abarukoresha bahamya ko rufite imikorere imwe n’iya WhatsApp ariko rwo rukaba rudashobora kwinjira mu makuru y’urukoresha.

Urubuga Mashable rusobanura ko ubusanzwe Signal isanzwe ikoreshwa n’abantu nk’abajura mu by’ikoranabuhanga (hackers) n’abandi baba badashaka ko amakuru bahatangira yamenywa n’abandi bo ku ruhande.

Uru rubuga rukomeza rusobanura ko abakozi b’umuryango Signal Foundation ubwabo, icyo bashobora kubona ari nimero ya telefone, mu gihe hari utangiye kuyikoresha, ari kuyifungura (signing up), hanyuma ibindi byose nk’ibiganiro n’andi makuru y’inyongera, nabo ubwabo ngo ntibashobora kubibona.

Ruti: “Nta bikorwa byo kwamamaza [Signal] igira, rero nta mpamvu yo gushaka amakuru kumenya amakuru y’abayikoresha.”

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuryango wa Bobi Wine uratakamba kubera inzara

Nyuma yo kumara iminsi ine ufungiwe n’abasirikare mu rugo, umuryango wa Bobi...
18 January 2021 Yasuwe: 4022 0

Umuganga yapfuye nyuma y’iminsi 16 ahawe urukingo rwa Covid-19

Gregory Michael, umuganga w’imyaka 56 wari usanzwe uvura indwara z’abagore...
18 January 2021 Yasuwe: 3602 0

Reba Pasiporo 7 zo muri Afurika zidafite agaciro muri 2021

Raporo iheruka kujya hanze yerekan uko rutonde rwa pasiporo ku isi ruhagaze...
17 January 2021 Yasuwe: 6620 0

Mugihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Biden arahire,abasirikare...

Mu gihe habura iminsi mike ngo Joe Biden afate inshingano zo kuyobora Leta...
15 January 2021 Yasuwe: 5347 0

Abakoresha WhatsApp batangiye kuyitera umugongo

Urubuga rwa WhatsApp mu nzira yo gutakaza umubare munini w’abayikoresha dore...
13 January 2021 Yasuwe: 6245 0

Guverinoma ya Uganda yafatiwe icyemezo gikakaye

Guverinoma ya Uganda yakomwe mu nkokora n’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook...
13 January 2021 Yasuwe: 6181 0