skol
fortebet

Abantu 22 baguye mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’igiciro cy’umugati

Yanditswe: Sunday 23, Dec 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Sudan hari kuvugwa inkuru ibabaje y’abantu 22 barasiwe mu myigaragambyo yo kwamagana leta yazamuye igiciro cy’umugati bigatuma uribwa n’ufite ikofi iremereye cyane.

Sponsored Ad

Sadiq al-Mahdi uyoboye umutwe ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Sudan yamaganye abayobozi bakuru b’iki gihugu barashe abantu 22 barimo bigaragambya kubera izamu ry’igiciro cy’umugati.

Sadiq al-Mahdi yashinje leta kubeshya umubare w’abapfuye aho bavuze bake kandi ingabo za Leta zariraye muri aba baturage bifuzaga ko igiciro cy’umugati kimanuka bakabarasa kakahava.

Leta ya Sudan yafashe umwanzuro wo kuvana igiciro cy’umugati ku madolari 2 gishyirwa kuri 6 bituma bamwe mu baturage bananirwa kuwigondera niko kujya ku muhanda barigaragambya,ingabo zirasa abagera kuri 22 barapfa.

Iyi myigaragambyo itemewe na Leta ya Sudan yahereye mu gace kitwa Atbara irakomeza igera mu burasirazuba bw’iki gihugu mu gace kitwa Al-Qadarif,birangira ikwiriye hose ndetse no mu murwa mukuru Khartoum.

Abapolisi bo muri iki gihugu batangiye gutera ibyuka biryana mu maso mu baturage,abandi babakubita inkoni barabarasa barapfa nkuko byatangajwe na Al- Mahdi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa