skol
fortebet

Abanya-Nigeria 75 baburiye mu Burusiya mu gikombe cy’ isi

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga ya Nigeria yatangaje ko abafana b’ ikipe y’ igihugu ya Nigeria 75 muri 230 bari bagiye kureba igikombe cy’ Isi cya 2018 mu Burusiya bazimiriye mu Burusiya.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga ya Nigeria Dr. Tope Elias-Fatile yabitangarije ibiro ntaramakuru bya Nigeria NAN, avuga ko nubwo aba bantu bazimiye ngo Leta ya Nigeria ntako itari yagize ngo ibuze aba bafana kuzimira.

Fatile avuga ko aba bafana bose 230 bagombaga gucyurwa n’ indege ya Ethiopian Airline ikabageza Abuja ariko ngo ku munota wanyuma bisanze ari 155.

Avuga ko Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga yitaye kuri aba bafana ikabashakira ibibatunga ubwo bari mu Burusiya kuko bamwe ntabyo kurya bari bafite.

Leta ya Nigeria isanga nubwo ari uburenganzira bwabo kugaruka mu gihugu cyangwa kuguma mu Burusiya byari kuba byiza iyo bagaruka kuko ikirere cyo mu Burusiya atari cyiza.

Ati “Twakoze ibishoboka byose ngo bagaruke muri Nigeria ariko ntibabihaye agaciro”

Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga ya Nigeria ivuga ko igihe cyose bazumva bakeneye gutaha yiteguye kubibafashamo kuko ngo guverinoma ya Nigeria ihora yiteguye gufasha umunyanigeria wifuza gutahuka ahoy aba ari hose ku Isi.

Ntabwo bitunguranye cyane kuba Abanyanigeria bagera mu Burusiya bakigumirayo kuko bamwe mu banyafurika bahorana inyota yo kujya kwibera iburayi no muri Amerika nubwo Abategetsi ba Afurika badasiba kubereka ko muri Afurika hari amahirwe menshi yo kubaho neza bakwiye kubyaza umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa