skol
fortebet

Abanyarwanda bafatiwe muri Uganda bakekwaho kwica umuntu

Yanditswe: Monday 04, Jun 2018

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Kisoro muri iki gihugu ifunze Abanyarwanda bakekwaho kwica umunyaturage w’ imyaka 42 wari utuye muri aka karere ka Kisoro.

Sponsored Ad

Uwishwe ni Samuel Safari wakubiswe ikintu gikomeye mu gahanga mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize nk’ uko byatangajwe n’ umuvugizi wa polisi ya Uganda ahitwa Kigezi.

Chimpreports yatangaje ko abatawe muri yombi ari Enock Mushengezi w’ imyaka 30 na Dusengimana Fotunatusi w’ imyaka 32 bombi bo mu karere ka Gakenke mu murenge wa Cyabingo mu ntara y’ amajyaruguru.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda ya ahitwa Kigezi Elly Maate yatangaje ko Mushengezi na Dusengimana bakubise nyakwigendera gusa ngo icyo bamuhoye ntabwo kiramenyekana.

Umurambo wa Nyakwigendera watoraguwe mu isanteri y’ ubucuruzi ya Chibumba ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize.

Maate yongeyeho ko polisi ya Uganda irimo gukusanya ibimenyetso ngo aba bagabo bazagezwe imbere y’ urukiko bisobanure ku byaha baregwa.

Umuyobozi w’ ahitwa Mulora twakwita n’ umurenge, Hadard Nkunzimana yicuza kuba ubu bwicanyi bwarabereye mu gace ayobora akavuga ko harangwa umutekano muke cyane cyane mu masaha akuze y’ ijoro kuko abantu barara inkera banywa inzoga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa