Abanyeshuli 30 bafunzwe abagera kuri 50 barakomerekera mu ntambara ikomeye barwanye bapfa umukobwa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 July 2019 Yasuwe: 5935

Abanyeshuri bakomoka ku bigo bibiri bituranye byo muri Uganda birimo Mbale Secondary school na Mbale High school barwanye bapfa umukobwa rubura gica bituma polisi ihurura ibateramo ibyuka biryani mu maso bituma abagera kuri 50 bakomereka cyane.

Aba banyeshuli 50 bajyanywe mu bitaro nyuma yo guterwamo ibyuka biryana mu maso kubera imirwano ikomeye yabereye mu gace ka Mbale mu gihe abagera kuri 30 bahise bajya gufungwa.

Umwe mu banyeshuri bari mu bitaro bya Mbale yabwiye Daily monitor dukesha iyi nkuru ko iyi mirwano yatewe n’ uko umunyeshuri wo ku ishuri rya Mbale SS yakubise uwo ku ishuri rya Mbale high school amuziza ko yamutwaye umukobwa bari bamaze igihe bakundana,bituma bagenzi babo bose bahurira mu mirwano.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Elgon iyi mirwano yabereyemo, Robert Tukei, yemeje iby’ iyi mirwano ariko ahakana amakuru avuga ko abana bajyanywe mu bitaro kubera ko bahumetse umwuka urimo urusenda ‘teagas’.

Yagize ati “Polisi yatabaye kugira ngo ihagarike imirwano yari yadutse. Niba bamwe muribo bakomeretse byatewe n’imirwano ntabwo ari ukubera ibyuka biryana mu maso”.

Tukei yavuze kandi ko abanyeshuri 30 bo mu bigo byombi batawe muri yombi kubera iyi mirwano. Ati “Icyo nemeza ni uko twataye muri yombi abanyeshuri 30 bazahanwa hagurikijwe amategeko”.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbale. Turkei yavuze ko yatangiye iperereza ngo imenye icyabaye intandaro y’ iyi mirwano.

Stephen Wambalo, umuyobozi w’ ishuri rya Mbale High School yavuze ko abanyeshuri bahumetse ibyuka biryana mu maso bituma bata ubwenge baragagara.

Yagize ati “Ubwo polisi yazaga gutanga ubufasha yatangiye gutera ibyuka biryana mu maso byatumye benshi bavuza induru basaba ubufasha”.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry n’umugore we Meghan barifuza kwimukira muri...

Igikomangoma Harry cy’Ubwongereza n’umugore wacyo Meghan Markle bahishuye ko...
20 October 2019 Yasuwe: 2698 0

Tanzania: Biravugwa ko Perezida Magufuli arembye cyane

Amakuru ari gucaracara mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga muri...
20 October 2019 Yasuwe: 4532 0

RDC: Umukuru w’inyeshyamba yiciwe mu mirwano yari ahanganyemo n’undi...

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu taliki ya 18 Ukwakira 2019,umuyobozi w’inyeshyamba...
20 October 2019 Yasuwe: 4317 0

Perezida Erdogan yiyemeje kumena imitwe abarwanyi b’aba-Kurdes

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya avuga ko Turukiya "izamena...
20 October 2019 Yasuwe: 1556 0

U Rwanda rwaje ku myanya y’imbere ku rutonde rw’ahantu habereye...

Ikinyamakuru Forbes cyashyize umujyi wa Kigali ku mwanya wa Gatanu mu hantu...
19 October 2019 Yasuwe: 1607 0

Umugore yakubise umwana we mu buryo buteye agahinda arangije aranamujugunya...

Umugore ukomoka muri Ukraine yatawe muri yombi nyuma yuko akubise umwana we...
19 October 2019 Yasuwe: 2461 0