Abanyeshuli bafashwe amashusho bari kurwanisha imipanga [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018
Abanyeshuli bo mu kigo cy’amashuli yisumbuye cyo mu ntara ya Limpopo,mu majyaruguru ya Africa y’epfo cyitwa Tlakale Mashashane Secondary School, bagaragaye bari kurwanisha imipanga nyuma y’ubwumvikana bwavutse hagati y’abo.
Muri aya mashusho yakwirakwiye mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje abanyeshuli bafite imipanga bari kwiruka kuri bagenzi babo ,abandi bari kwihisha kugira ngo bakize amagara yabo.
Aba banyeshuli bari bambaye impuzankano,bakuye iyi mipanga mu bubiko bw’ikigo niko kwiruka kuri bagenzi babo bari bashwanye kugira ngo babateme.
Abashinzwe uburezi muri Afrika y’Epfo bahise binjira muri iki kibazo cy’aba banyeshuli, byatumye abanyeshuli bagera ku icyenda batabwa muri yombi.
Mu makuru yatanzwe ni uko aba banyeshuli barwaniye mu nzira amasomo arangiye ndetse umwe mu banyeshuli barwanishaga imipanga yakomeretse bikomeye.
Ikibazo cy’urugomo ku bigo by’amashuli muri Afrika y’Epfo gikomeje kwiyongera kuko mu minsi ishize umunyeshuli yateye icyuma mwarimu we.
Ibitekerezo
Hagomba gukurikiranwa ababyihishe inyuma.