skol
fortebet

Abaperezida ba Koreya zombi bahuye nyuma y’imyaka 65 batavuga rumwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 27, Apr 2018

Sponsored Ad

Perezida Kim Jung-Un wa Koreya y’amajyaruguru na Moon Jae-in wa Koreya y’Amajyepfo bagaragaye baramukanya ku munsi w’ejo nyuma y’imyaka isaga 65 ibi bihugu bifitanye amakimbirane yabiciyemo ibice 2 byarahoze ari igihugu kimwe.

Sponsored Ad

Kim Jung Un ufatwa nk’umunyagitugu kabuhariwe, niwe wafashe iya mbere ajya gusura mugenzi we Moon Jae-in wa Koreya y’Amajyepfo aho baganiriye ku kuntu ibi bihugu byakora amasezerano y’ubwiyunge ndetse bigahagarika umwiryane wabiranze.

Aba baperezida bahuriye mu gace ka Panmunjom kasinyiweho inzandiko z’intambara yashyamiranyije ibi bihugu mu mwaka wa 1953.

Kim Jung –Un yageze ku butaka bwa Koreya y’Amajyepfo ku munsi w’ejo saa tanu z’amanywa, aho yaganiriye na mugenzi we kugeza bagiye gufata ifungura ry’amanywa gusa ntibasangiye.

Ibi biganiro byakomeje nijoro ndetse abayobozi ba Koreya y’Amajyepfo bishimiye bikomeye iyi ntambwe ndetse batangaza ko no mu byo baganiriyeho harimo guhagarika gucura ibitwaro bya kirimbuzi.

Perezida Un abaye perezida wa mbere wa Koreya y’Amajyaruguru wifuje ko Koreya zombi zakwiyunga nyuma y’imyaka 65 ibi bihugu biri mu mwiryane no mu isibaniro ry’intambara.




Ibitekerezo

  • Birashoboka cyane ko iriya ntambara yanukaga hagati ya North Korea na Amerika itaba.Ariko ni hahandi urwishe ya nka ruracyayirimo.Abahanga benshi bahamya ko nta kabuza intambara ya 3 y’isi iri hafi.Kubera ko Amerika ihanganye na Russia (Cold War).Ushatse wakongeraho China kuko nayo irebana ay’ingwe na Amerika ku kibazo cya South China Sea n’ikibazo cya Taiwan.Ahandi Amerika ihanganye na Russia,ni ibibazo bya Crimea,Baltic States,Syria,Iran na Ukraine.Harabura gato ngo rwambikane.It is a matter of time nkuko abahanga bavuga (Geostrategy Analysts and military experts).Nubwo bimeze gutyo,bible yerekana ko imana irimo kubacunga.Kubera ko baramutse barwanye batwika isi yose ikaba ivu.
    Imana irenda gusenya biriya bitwaro bafite (Zaburi 46:9) kandi ikarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,.Hazarokoka gusa bantu bumvira imana (Imigani 2:21,22).Niyo Armageddon mujya mwumva.Dushake imana kugirango tuzarokoke nkuko imana ibidusaba muli Zefaniya 2:3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa