skol
fortebet

Abarusiya batwitse amafoto ya Trump, Macron na Theresa May mu myigaragambyo [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 16, Apr 2018

Sponsored Ad

Brusiya batuye mu ntara ya Crimea biriwe bigaragambya batwika amafoto amafoto ya Donald Trump,Emmanuel macron na Theresa May bahanganye n’Uburusiya na Siriya.

Sponsored Ad

Benshi mu Barusiya bababajwe n’uko aba bayobozi 3 bafashe umwanzuro wo kumusha ibisasu ku birindiro by’ingabo z’Abarusiya ziri muri Siriya akaba ariyo mpamvu biriwe mu myigaragambyo yo kubamagana ndetse banatwika amafoto yabo.

Iyi myigaragambyo yateguwe n’urubyiruko rwo muri iyi ntara ya Crimea,yitabiriwe n’abantu barenga 50 aho byinshi mu binyamakuru byasohoye amashusho yabo bari gutwika amafoto y’aba bayobozi b’ibihugu by’ibihangange.

Umwe mu bayobozi b’ikigo gikomeye cyo mu ntara ya Crimea witwa Eivaz Umerov,yavuze ko aba bayobozi 3 bazajya mu kuzimu kubera ibyo bakoreye Siriya.

Perezida Trump yatangaje ko bazakomeza gutera ibisasu muri Siriya kugeza ubwo izahagarika gukoresha ibitwaro by’ubumara.



Ibitekerezo

  • ibyo ntacyo bivuze kuko gutwika ifoto siko gutwika nyirayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa