skol
fortebet

Abashumba ba kiliziya Gatolika muri Nigeria basabye perezida Buhari kwegura

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Sponsored Ad

Ihuriro ry’aba musenyeri ba kiliziya gatulika muri Nigeria ryasabye perezida w’iki gihugu Muhammadu Buhari kwegura nyuma y’ubwicanyi bwakorewe abagatolika mu ntangiriro z’iki Cyumweru.

Sponsored Ad

Iri huriro ry’aba musenyeri rytangarje ikinyamakuru Punch ko uyu mukuru w’igihugu yakwegura kuko yananiwe gucungira umutekano abanyagihugu bakaba bapfa buri munsi.

Aba bayobozi ba kiliziya muri Nigeria bababajwe n’ubwicanyi bwakorewe abagatolika aho abagera kuri 16 bishwe ndetse hakaba harimo abapadiri 2.

Abagatolika bahise bajya kwihimura ku bayisilamu bica abagera kuri 27 ndetse basenya imisigiti yabo 2.

Mu magambo iri huriro rya ba musenyeri ryatangarije ikinyamakuru Punch,ryavuze ko bidakwiriye ko umuntu akomeza kuyobora kandi abantu bakomeje gupfa umusubirizo ndetse nta muntu ugifite icyizere cyo kuramuka.

Muri Nigeria,hari ubushyamirane bw’abahinzi n’abashumba ku buryo abantu batakibona uburyo bwo kubona amazi meza n’ubwisanzure.

Ibitekerezo

  • Mu bihugu byinshi,Abakristu bahangana n’Abaslamu.Kandi nukuva kera.Nyamara imana idusaba gukundana,ikatubuza kurwana (2 Timote 2:24).Intambara zibera mu isi,zikorwa n’Abaslamu hamwe n’Abakristu.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 12:31,SATANI niwe chef w’iyi si.Niwe uyobora intambara,ubusambanyi,ubwicanyi,ubujura,etc...Mu byukuri,Yesu yavuze ko abantu banyura mu nzira y’imana ari bake cyane (Matayo 7:13,14).Abitwa Abakristu n’Abaslamu,ni hafi 1/2 cy’abantu batuye isi.Ariko ni izina gusa.Kuko babaye abantu b’imana koko,isi yagira amahoro.Mu cyongereza babita "Nominal Christians".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa