Abasirikare ba Sudan bashobora kweguza Omar Al-Bashir uyu munsi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 April 2019 Yasuwe: 2245

Radio y’igihugu cya Sudan na TV yatangaje ko mu masaha make igisirikare cy’iki gihugu kirashyira hanze itangazo ry’ingirakamaro cyane rishobora kuba ari iryo kweguza perezida Omar al-Bashir.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Mata 2019,nibwo Radio na TV bya leta ya Sudan,byatangaje ko mu masaha make harasohoka itangazo rikomeye rishobora kuba iryo kweguza perezida Omar al-Bashir umaze imyaka 30 ku butegetsi.

Umunyamakuru yagize ati “Igisirikare cya Sudan kiratanga itangazo ry’ingirakamaro mu kanya.Muritegereze.”

Muri iki gitondo,nibwo igisirikare cyagose ibiro by’Umukuru w’Igihugu biri i Khartoum nyuma y’imyigaragambyo ikomeye imaze iminsi muri iki gihugu cya Sudan.

Abanya Sudan benshi bamaze amezi bigaragambya cyane bamagana ubuyobozi bwa Bashir mu myigaragambyo ikomeye yatangiriye ku izamuka ry’igiciro cy’umugati.

Ikinyamakuru Chimpreports cyavuze ko Al Bashir yemeye kwegura ndetse igisigaye ari uko bitangazwa ku mugaragaro.


Omar Al Bashir ashobora kweguzwa

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ruvusha

    uyumusaza niyihangane buriya ntiyafataga neza ingabo ze

    5 months ago

Inzindi nkuru

Donald Trump yashyize yemeza ko bishe umuhungu wa Osama Bin Laden ndetse...

Perezida wa USA,Donald Trump yemeje ko ko Hamza Bin Laden, umuhungu wa...
15 September 2019 Yasuwe: 1798 2

Amerika yahagaritse imfashanyo yahaga igihugu cy’u Burundi

Ibiro bya Reta Zunze ubumwe z’Amerika bishinzwe iterambere mpuzamahanga ,...
15 September 2019 Yasuwe: 1389 1

Abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za guverinoma barimo Minisitiri...

Abakuru b’ibihugu bitandukanye bo muri Afurika barimo n’abahagarariye za...
14 September 2019 Yasuwe: 4189 0

Gen. Edward Kayihura yafatiwe ibihano bikarishye na Leta ya...

Ishami rishinzwe imari muri Guverinoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika,...
14 September 2019 Yasuwe: 3374 0

Umuryango wa Mugabe wavuye ku izima wemera ko bamushyingura mu irimbi...

Umuryango wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wamaze kuva ku...
13 September 2019 Yasuwe: 2604 0

Mu mabwiriza menshi y’uburyo Abadepite bo muri Uganda bagomba kwitwara mu...

Abadepite bo muri Uganda bigishijwe uko bagomba kuzitwara mu nama ya...
13 September 2019 Yasuwe: 2127 1