skol
fortebet

Abaturage baciye ururimi umukecuru bamushinja kubaroga [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 24, Oct 2018

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 70 uvuka mu gace ka Rediya,mu karere ka Rohtas mu Buhindi yakubiswe bikomeye n’abaturanyi be ndetse bamuca ururimi nyuma yo kumushinja ko ari umupfumu ndetse abaroga.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru wakubiswe inkoni nyinshi n’ibyuma n’abaturanyi be,ari hagati y’ubuzima n’urupfu kuko aba baturage bari bariye karungu bamuciye ururimi ndetse bamusigira ubumuga butandukanye.

Aba baturage bari barubiye basanze uyu mukecuru mu nzu ye aryamye we n’umwuzukuru we,batangira kumukubita bamwita umurozi,birangira bamuciye ururimi.

Umwuzukuru w’uyu mukecuru yabwiye polisi ko abantu 3 binjiye mu nzu yabo nijoro,batangira gukubita uyu mukecuru bamwita umurozi,baramukomeretsa cyane.

Abahindi batuye mu byaro bitandukanye,bafite umuco wo guhiga ndetse no kwica abapfumu aho amagana y’abagore bamaze kwicwa bakekwaho amarozi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa