skol
fortebet

Abaturage barishije umwanda umusaza n’umukecuru babashinja kubaroga

Yanditswe: Sunday 13, May 2018

Sponsored Ad

Umusaza n’umukecuru batuye mu gace ka Pandarpalli mu Buhindi bahuye n’uruva gusenya ubwo bafatwaga n’abaturanyi babo bakabategeka kurya umwanda w’abantu babashinja kubaroga.

Sponsored Ad

Aba baturage bari bariye karungu,basanze uyu musaza witwa Sudarshan Behera n’umugore we Aapi mu rugo rwabo batangira kubakubita babashinja kubaroga ndetse bakabatera inyatsi,birangira babategetsi kurya umwanda.

Polisi yahise ihagoboka ndetse igerageza gutabara uyu muryango wari mu mazi abira kubera uburakari bw’abaturanyi babo bashoboraga kubica babajijije uburozi.

Benshi mu baturiye agace aba basaza batuyemo,basabye polisi kurekura abantu yataye muri yombi ibaziza guhohotera uyu muryango bawushinja ko ubaroga.

Ibijyanye n’ubwicanyi ndetse no guhohotera abantu bashinjwa amarozi byabaye umuco mu Buhinde aho Leta y’iki gihugu yavuze ko umuntu uzongera guhohotera umuntu amushinja uburozi agomba gufungwa kuva ku myaka 7 kuzamura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa