skol
fortebet

Abayoboke b’Ishyaka rya Bobi Wine bakubise Umupolisi mukuru kugeza ataye ubwenge

Yanditswe: Friday 21, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Abantu bivugwa ko ari abayoboke ba People Power muri Kawempe bari guhiga bukware n’Igipolisi cya Uganda muri Kampala, bashinjwa gukubita umupolisi, ASP Kitaka Umar, kugeza ataye ubwenge ubwo yageragezaga gutandukanya abantu barwanaga.

Sponsored Ad

Nk’uko urubuga Spyreports.dukesha iyi nkuru rwabitangaje, umupolisi wibasiwe ni ASP Kitaka Umar, ushinzwe ibikorwa kuri Station ya polisi ya Kawempe.

Umuvugizi w’Igipolisi wungirije muri Kampala, Luke Oweyesigyire, yatangaje ko ngo hari abantu bari barimo kurwana mu gace ka Bwaise, maze ubwo ASP Kitaka yajyaga kubatandukanya, hari abagizi ba nabi baboneyeho kumugabaho igitero.

Nyuma yo kumuhondagura yajyanwe ku ivuriro riri hafi aho yataye ubwenge ngo yitabweho. Iyi akaba ari inshuro ya kane ngo abapolisi bakubitwa n’abantu bitirirwa kuba ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Byose bikaba byaratangiye kuwa Mbere, ubwo abantu bashyigikiye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bamburaga umupolisi imbunda bakayitwara, nyuma polisi igata muri yombi umuyobozi ku rwego rw’ibanze n’abandi bantu babiri.

Ibindi byabereye mu isoko rya Kiseka, aho umupolisi w’umugore na we yakubiswe bikomeye n’abantu bivugwa ko bashyigikiye People Power.

Ku muhanda wa Mityana, naho ngo abantu barwanye n’abapolisi nyuma yo kugonga imodoka y’umuntu bakagerageza kwiruka. Umupolisi wagerageje kubahagarika bashatse kumucakira biba ngombwa ko arasa amasasu ya nyayo ngo basubire inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa