skol
fortebet

Afurika y’Epfo: Umugore yarokotse impanuka iteye ubwoba y’ikamyo yahanutse hejuru igwa hejuru y’imodoka ye

Yanditswe: Wednesday 27, Nov 2019

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 26 yarokotse impanuka iteye ubwoba y’ikamyo yaturutse hejuru ikagwa hejuru y’imodoka yarimo ubwo yari mu muhanda muri Afrika y’Epfo.

Sponsored Ad

Polisi ivuga ko umushoferi w’iyo kamyo yayiparitse nabi agiye gufata abana be ku ishuri, hanyuma itangira kugenda niko guhanuka hasi igwira imodoka y’uyu mugore arakomereka cyane.

Uyo mugore witwa Opel Adam, yamaze hafi iminota 40 atarakurwa muri iyo modoka ye yari yangiritse cyane.Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bashoboye kumukuramo.

Abatabazi bavuga ko uyu mugore yarokotse ariko akaba yajyanwe kwa muganga afite ibikomere byinshi, birimo n’amagufa ye yavunitse.

Abashinzwe ubutabazi bakora mu ishyirahamwe rya Netcare 911 bari mu bashoboye gutabara uyu mugore muri iyi mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri.

Shawn Herbst umuvugizi wa Netcare 911, yabwiye BBC ati: "Iyo kamyo yamugwiriye hamwe n’imodoka ye. Kugira ngo tumukuremo, hari ibice bimwe by’iyo modoka twabanje kumena".

Polisi yavuze ko umushoferi w’iyo kamyo, utavuzwe izina ari gukorwaho iperereza cyane ko ashinjwa uburangare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa