skol
fortebet

Agasumbashyamba kakubise umugore n’umwana none barembeye mu bitaro

Yanditswe: Friday 07, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugore w’umwongereza witwa Katy Williams n’umwana we Finn Williams, bahuye n’uruva gusenya ubwo agasumbashyamba kabasangaga hafi y’urugo rwabo muri Afrika y’Epfo kakabakubita umutwe byatumye uyu mwana yangirika ubwonko mu gihe,nyina arembeye mu bitaro.

Sponsored Ad

Finn na mama we Katy barembeye mu bitaro muri Afurika y’Epfo,nyuma yo gukubitwa n’aka gasumbashyamba kabakubitiye hafi y’aho batuye.

Ubwo aka gasumbashyamba kakubitaga uyu mugore n’umwana we,umugabo we usanzwe ari umuhanga mu bya sciences yahise ahagera avuye ku kazi abona umugore we n’umwana we bakomeretse cyane, abajyana kwa muganga.

Finn w’imyaka 3, yangiritse bikomeye mu bwonko ndetse abaganga bavuze ko hagiyemo amaraso ku buryo bizamugiraho ingaruka zikomeye.

Katy yakomerekejwe bikomeye n’aka gasumbashyamba byatumye abagwa ndetse kuri ubu akaba ari muri koma.

Ku munsi w’ejo nibwo uyu mwana na nyina bagejejwe mu bitaro bya Johannesburg aho kuri ubu barembye cyane.

Mu minsi ishize nanone muri Afrika y’Epfo agasumbashyamba kishe umugabo wari icyamamare mu gufata amashusho wo muri Espagne.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa