skol
startimes

Amafoto Yaciye ibintu:Abanyeshuri biga mu mashuri abanza batangiye kwigishirizwa munsi y’ibiti

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 5 January 2021 Yasuwe: 6111

Kuri uyu wa 4 Mutarama 2021, abarimu batangiye kwigishiriza abanyeshuri munsi y’ibiti, nyuma y’igitekerezo cy’Umunyamabanga muri Guverinoma ya Kenya ushinzwe uburezi, Prof. George Magoha.


Tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo Prof. Magoha yasuraga ibigo by’amashuri kugira ngo arebe aho imyiteguro yo gusubukura amasomo igeze, yasabye abarimu kurangwa n’udushya nko kwigishiriza abanyeshuri hanze munsi y’ibiti, mu gihe ikirere kimeze neza.

Kuri Prof. Magoha, ubu ni bwo buryo bwafasha abarimu kugabanya ubucucike mu byumba by’amashuri no kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, nka rimwe mu yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima mu gukumira icyorezo cya Covid-19.

Ubwo amasomo yasubukurwaga kuri uyu wa 4 Mutarama, nk’uko tubikesha Daily Nation, aharimo Ishuri Ribanza rya Mweiga riherereye mu Karere ka Nyeri, batangiye gukurikiza igitekerezo cya Prof. Magoha.

Abanyeshuri b’Ishuri Ribanza rya Mweiga batangiye kwigira munsi y’ibiti

50% by’abanyeshuri bitabiriye amasomo barigira munsi y’ibiti, mu rwego rwo kubahiriza iri bwiriza ryo guhana intera.

Gahunda yo kwigira munsi y’ibiti ni imwe mu ngaruka z’icyorezo cya Covid-19, cyibasiye Isi kuva mu mpera z’umwaka w’2019. Umubare w’abana bageze mu kigero cyo kwiga wariyongereye ariko ibihugu birimo Kenya ntibyabashije kubaka ibyumba by’amashuri bishya byo kubakira, nk’uko Prof. Magoha yabitangaje.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mugihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Biden arahire,abasirikare...

Mu gihe habura iminsi mike ngo Joe Biden afate inshingano zo kuyobora Leta...
15 January 2021 Yasuwe: 5054 0

Abakoresha WhatsApp batangiye kuyitera umugongo

Urubuga rwa WhatsApp mu nzira yo gutakaza umubare munini w’abayikoresha dore...
13 January 2021 Yasuwe: 6165 0

Guverinoma ya Uganda yafatiwe icyemezo gikakaye

Guverinoma ya Uganda yakomwe mu nkokora n’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook...
13 January 2021 Yasuwe: 6092 0

Umugambi wo kwigaragambya muri Uganda hose wamenyekanye

Abdul Kabenge, umwe mu bahuzabikorwa bo muri National Unity Platform (NUP)...
13 January 2021 Yasuwe: 5742 0

Jeff Bezos mu minsi 4 gusa yisubije umwanya we wa mbere w’umuntu ukize ku...

Umuherwe Jeff Bezos warusanzwe ari umukire agakurwaho na Elon Musk nyuma...
13 January 2021 Yasuwe: 3450 0

Bwa mbere Schwarzenegger wamamaye nka Komando yanenze Trump bahuje...

Icyamamare mu bya sinema akaba abarizwa no muri politike Arnold...
12 January 2021 Yasuwe: 4469 0