skol
fortebet

Amatora ya Perezida wa RD Congo yimuriwe muri Werurwe 2019 mu bice bimwe na bimwe

Yanditswe: Wednesday 26, Dec 2018

Sponsored Ad

Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), CENI,yatangaje ko amatora ya perezida yimuriwe muri Werurwe umwaka utaha muri bimwe mu bice by’igihugu birimo umutekano muke.

Sponsored Ad

CENI (la commission électorale nationale indépendante) yaciye ibintu mu cyumweru gishize ubwo yatangazaga ko amatora ya Perezida usimbura Kabila ku butegetsi yagombaga kuba ku wa 23 Ukuboza yimuriwe ku wa 30 Ukuboza 2018 kubera impamvu zinyuranye,yatangaje ko mu bice bya RDC bitekanye,nta kabuza amatora azaba taliki ya 30 Ukuboza uyu mwaka, ariko mu bindi bice umutekano ukemangwa amatora azaba muri Werurwe 2019.

CENI yasohoye itangazo rigira riti ”Amatora mu turere twa Beni, umujyi wa Beni n’umujyi wa Butembo, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru (mu burasirazuba) hamwe na Yumbi, mu ntara ya Mai-Ndombe (mu majyepfo ashyira iburengerazuba), yari ateganyijwe ku wa 30 Ukuboza 2018, yimuriwe muri Werurwe 2019 akazagenga n’ingengabihe yihariye.”

CENI yakuyeho impungenge ku bavugaga ku kibazo cy’ibikoresho bitaragera mu duce tuzaberamo amatora,yemeza ko izifashisha indege mu gukwirakwiza ibikoresho kubera ubunini bwa RDC.



itangazo CENI yashyize hanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa