skol
fortebet

Amerika: Umunyarwanda w’ imyaka 19 wavukiye ku Muhima, amaze imyaka 2 atwara indege

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2016

Sponsored Ad

Umunyarwanda witwa Mugisha Kamana Jean-Marie Consolateur, ubu ufite imyaka 19 avuga ko yatangiye gutwara indege mu buryo bwemewe n’amategeko kuva ku myaka 17 ubwo yahabwaga uruhushya rwa Private Pilot License.
Kamana wavutse mu 1997, amaze kubona impushya ebyiri; urwo rwa Private Pilot License, n’urwa Instrument Pilot License akaba ateganya ko mu gihe gito azaba yabonye urwa gatatu rwa Commercial Pilot License n’urwa Certified Instructor License rwo ruzamwemerera nawe gutangira kwigisha (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda witwa Mugisha Kamana Jean-Marie Consolateur, ubu ufite imyaka 19 avuga ko yatangiye gutwara indege mu buryo bwemewe n’amategeko kuva ku myaka 17 ubwo yahabwaga uruhushya rwa Private Pilot License.

Kamana wavutse mu 1997, amaze kubona impushya ebyiri; urwo rwa Private Pilot License, n’urwa Instrument Pilot License akaba ateganya ko mu gihe gito azaba yabonye urwa gatatu rwa Commercial Pilot License n’urwa Certified Instructor License rwo ruzamwemerera nawe gutangira kwigisha abandi indege akabihemberwa.

Uyu musore, utuye muri Leta ya Ohio, amaze gutwara indege amasaha 130. Amashuri ye asanzwe ayiga mu ishuri rya Sinclair Community College ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere. Ibyo gutwara indege byo abyigira ku Wright Brothers Airport.

Gusa kugira ngo azabe umupilote utwara abagenzi bizamusaba gutwara indege igihe kinini. Akagira ati “Ngize Imana nkabona umuntu untera inkunga ibintu bikihuta narangiza vuba.”

Ikiganiro kirambuye yagiranye n’Umunyamakuru

Watangira utwibwira? Amazina yawe, ay’ababyeyi, itariki y’amavuko?

Amazina yanjye nitwa Mugisha Kamana, mfite imyaka 19 nzuzuza 20 mu kwezi kwa munani mu 2017; navutse tariki 18 Kanama 1997. Amashuri abanza nayize muri APE Rugunga naharangirije umwaka wa gatandatu mu 2009. Ndangije nahise njya kwiga mu isemirani muri Kenya mpiga imyaka ibiri, nyuma nza kujya ku kindi kigo cyo kitari iseminari naho mpiga imyaka ibiri. Ubwo amashuri yisumbuye nayize imyaka 4, kuko muri Kenya ho biga imyaka ine gusa.

Amazina y’ababyeyi papa yitwa Kamana Valens, mama yitwa Munganyinka Valerie bakaba ari abacuruzi muri Quartier Matheus. Dutuye ku Muhima hafi y’ishuri rya Primaire, niba uhazi neza hari akabari kitwa Moonlight neza turarebana mu muryango, niho dutuye.

Watubwira uko wagiye muri Amerika?

Uburyo nagiye muri Amerika, ni mushiki wanjye wari waraje muri Amerika mu 2014 wabimfashijemo. We yari arangije amashuri yisumbuye hano muri Amerika mu kwezi kwa gatanu mu 2014, njye rero nkirangiza amashuri yisumbuye mu 2014, muri Kenya, yahise anshakira ishuri ubwo njyayo mu kwezi kwa munani mu 2014. Yanshakiyeyo ishuri ni uko nguko naje muri Amerika.

Uba ahagana he?

Mba muri Leta ya Ohio, mu Mujyi wa Dayton nkaba niga muri Sinclair Community College. Ni ishuri biga bataha, ntaha mba mu muryango wanjye mfite hano; kwa ba Marume na Mama wacu. Ni nk’iminota 15 utwaye iminota kugira ngo ugere ku ishuri, ni hafi kuko hari n’abatwara amasaha kugira ngo bahagere.

Gahunda z’amasomo zo zimeze zite?

Hano kuri iri shuri nigaho, ni ishuri ry’imyaka ibiri. Ibyo niga ni amashuri bakwigisha ibijyanye n’indege n’imibare bisanzwe. Ariko kwiga no kwihugura ibijyanye no gutwara indege byo mbikorera ahandi hantu ni nko mu minota 20 mvuye aho ku ishuri. Mbikorera ahitwa Wright Brothers Airport ni bamwe bavumbuye indege mu 1903, ngira ngo niho iryo zina barikuye. Ni akabuga gatoya kigisha abantu ibijyanye n’indege.

Bambwiye ko ngo uzi gutwara indege, ku myaka 19, nibyo? Uritwara?

Natangiye gutwara indege muri 2015 mu kwa mbere, ubwo nari mfite imyaka 17. Iyo umaze kubona uruhushya rwa mbere uba wemerewe kwitwara, kandi narubonye mu 2015. Ubu ngubu rero nditwara, ubu ndi gukorera uruhushya rwitwa Commercial Pilot License. Ubu nshobora gutwara nkava muri Leta imwe nkajya mu yindi; nka njye ntuye muri Ohio, mperutse kujya muri Leta ya Kentucky ni nk’amasaha 2 utwaye indege. Nari ndi kumwe n’inshuti zanjye tugiye gusurayo abo muri iyo Leta b’inshuti zacu.

Watubwira inzira byaciyemo kugira ngo ubigereho?

Nkuko nabivuze nageze hano mu 2014, ariko kuko uba uri nk’umunyamahanga baba bagomba kugusuzuma neza iby’umutekano cyane ku muntu wese uvuye mu mahanga; ubwo natangiye gutwara indege muri 2015. Nabonye uruhushya rwa mbere rutangwa rwitwa Private Pilot License mu kwa cumi 2015; ubwo byantwaye amezi hafi 10 kugira ngo mbone urwo ruhushya. Ubundi birihuta bigafata amezi nka 6 cyangwa 7, ariko ikibazo byatinze ni uko mu mezi yo mu kwa 3, ukwa 2 n’ukwa 1 hari hari ubukonje bwinshi asa nk’ambera ay’impfabusa kuko nari nkiri n’umwiga.

Nyuma yo kubona urwo ruhushya rwa mbere, nabonye urwa kabiri rukurikiraho rwitwa Instrument Pilot License, rwo narubonye mu kwa gatanu 2016. Ubu ndi gushaka urwo bita Commercial Pilot License. Kugira ngo urwo ruhushya urubone rwo bisaba kuba umaze gutwara amasaha menshi cyane. Kugeza ubu ngubu maze gutwara amasaha agera ku 130. Ubu ndacyari mu nzira yo kugira ngo mbigereho.

Ubwo bizagusaba igihe kingana gute ngo utangire kubona akazi?

Nimara kubona urwo ruhushya rwa Commercial Pilot License ikindi nzakorera ni icyo bita CAI, Certified Instructor License yo ni iyo ubona ukaba ushobora kwigisha. Yo iyo uri kwigisha umunyeshuri ukamwigisha isaha imwe nawe iyo saha barayikubarira. Kandi kugira ngo ube umu Airline Pilot biba bigusaba kuba waratwaye nibura amasaha 1,500, kandi urumva ko ari amasaha menshi. Iyo Commercial Pilot License abenshi bayirangiza bafite amasaha nka 200. Ku ndege iyo ndi gutwara ni indege itwara abantu 4; aho wishyura amadorali 130 ku isaha (105,930Rwf) ubwo icyo gihe uba ugiye wenyine nta mwarimu. Iyo murikumwe wongeraho andi madorali 38. Ayo ni amafaranga menshi ku isaha.

Uyakura he ayo mafaranga?

Amafaranga yose nkoresha nyahabwa n’ababyeyi.

Byakujemo gute gukunda ibyo gutwara indege?

Niga mu iseminari abapadiri batwigishaga twumva ko tuzaba abapadiri ariko nza kumva ko gutwara indege ari ibintu bikomeye kuko najyaga mbivuga mu rugo bakanseka bambaza ngo ‘uzatwara indege ya nde?’ abandi bakavuga ko bisaba kuba uri umuhanga cyane, ku buryo bigoye kugeraho. Njye rero nabyishyizemo ntyo nibwira nti ‘nimbigeraho nzamenya ko nanjye nakoze ikintu gikomeye’ nkumva ko nanjye ndi umugabo. Uretse ko nyuma naje gusanga atari n’ibintu bikomeye ahubwo ari uko iyo ukiri umwana uba wiyumvisha ko bigoye.

Ufite nzozi ki?

Inzozi zanjye ni ukuzaba umupilote w’indege (Airline Pilote), bamwe batwara abagenzi cyangwa se wenda nkazatwara imizigo bitewe n’aho naba mbonye akazi nibyo byaba binshimishije. Muri gahunda yanjye y’amasomo, kugira ngo ube umupilote nk’uwo nifuza kuzaba we bisaba kuba ufite uruhushya bikanasaba kuba ufite Bachelor’s Degree. Ubu niga Aerospace Engineering bimwe byo kujya mu kirere, nzabirangiza mu myaka nk’ibiri.

Ni nama ki wagira urubyiruko, n’abakiri bato?

Urubyiruko narugira inama yo guhitamo icyo wumva wishimiye. Njye nakoze ibyo nkunze kuko ari byo numva ndamutse nshaje nakwishimira ko nakoze. Kandi ntihakagire umuntu ukubwira ngo iki ntushobora kukigeraho. Njyewe ikintu mpora nibwira ni uko iyo umuntu yavukiye amezi 9 nanjye naravukiye andi 9 we akaba yarashoboye ikintu nanjye nta cyatuma ntagishobora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa