Beni: Abaturage batangiye kwica ingabo zabo bazitiranyije n’inyeshyamba z’ umutwe wa ADF

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 December 2019 Yasuwe: 1569

Abaturage batuye mu gace ka Beni muri RDC batangiye kwica ingabo zabo bazitiranyije n’inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF ukomoka muri Uganda zikomeza kubica ubutitsa.



Amakuru aravuga ko guhera ku cyumweru gishize,abasirikare umunani ba FARDC bamaze kwicwa n’abaturage mu gace ka Beni honyine.

Umuvugizi wa FARDC,Gen Leon Kasoonga yamaganye ibyo bikorwa byakorewe abasirikare babaga bitiranyijwe n’abarwanyi ba ADFavuga ko kutumva uburenganzira bw’umuntu ari yo ntandaro y’urupfu rw’abasirikare umunani ba leta bamaze kwicwa mu minsi itatu bishwe n’abaturage.

Gen. Kasonga ati: “Hari ukumva nabi uburenganzira bwa buri muntu. Iyo wumva nabi uburenganzira bw’umuntu ubuza undi muntu kwishimira uburenganzira bwe.”

Ku itariki 29 Ugushyingo, umusirikare yishwe n’abaturage mu gace ka Mabasele, mu burengerazuba bw’Umujyi wa Oicha, muri Teritwari ya Beni.

Undi musirikare n’umugore we bitiranyijwe n’inyeshyamba za ADF, bari mu modoka ya gisivili, bibaviramo kwicwa kuwa Gatandatu ushize, yishwe n’insoresore zariye karungu mu gace ka Mabakanga, aho bategera tagisi, mu Mujyi wa Beni.

Mu rwego rwo kurangiza ibi bikorwa nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ikomeza ivuga, igisirikare cyatangaje ko cyashyizeho numero ya telephone abaturage bajya bitabaza igihe baba baketseho umuntu kuba inyeshyamba.

Inyeshyamba za ADF zatangiye kwica abaturage abaturage bo mu gace ka Beni mu ntangiriro z’Ugushyingo zikoresheje intwaro gakondo n’imbunda,nyuma y’aho FARDC izigabiyeho ibitero ku birindiro byazo ikica nyinshi.

Biravugwa ko abasivile barenga ijana bamaze kwicwa n’izi nyeshyamba zo muri Uganda ariyo mpamvu abarimo urubyiruko bakomeje kwirwanaho ndetse kwica abakekwaho kuba muri ADF.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abarwanyi 300 b’umutwe wa FDLR/CRND bamanitse amaboko

Nyuma y’ibitero bya Operation Sokola II bikomeje kugabwa ku nyeshyamba...
5 December 2019 Yasuwe: 3869 0

Umukobwa yashyingiranwe n’umukunzi we wari umaze gupfa

Nan Thippharat, umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko yashyingiranwe n’umukunzi we...
5 December 2019 Yasuwe: 2317 1

Umukobwa yafashwe kungufu n’abagabo benshi barangije bamwica...

Mu mihanda y’Ubuhinde abantu benshi bongeye kugaragaza umujinya n’akababaro...
5 December 2019 Yasuwe: 1687 0

CIRGL yashyizeho Komite yo gukora iperereza ku gitero cyagabwe I Mabayi...

Inama mpuzamahanga ishinzwe akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR),yamaze...
5 December 2019 Yasuwe: 1584 0

Perezida Museveni we asanga kuba bamwe mu bakozi ba Leta ya Uganda bafite...

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni we asanga kuba bamwe mu bakozi ba...
4 December 2019 Yasuwe: 3210 0

FARDC yishe Col.Muhawenimana uzwi nka Festus wari ukuriye FLN muri...

Koloneri Col.Muhawenimana Theogene wari uzwi nka Festu,s wari ukuriye...
4 December 2019 Yasuwe: 5926 0