skol
fortebet

Burundi: Abatavugarumwe n’ubutegetsi buriho bamaganye umuhuza Mkapa

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, CNARED - Giriteka, ryamaganye Umuhuza mu bibazo by’Abarundi, Benjamin Mkapa, rimushinja kubogamira ku ruhande rwa Perezida Nkurunziza.
Umuvugizi wa CNARED - Giriteka, Pancras Cimpaye yavuze ko iryo huriro ryanze Umuhuza Benjamin Mkapa rimuhora ko yerekanye aho abogamiye, nyuma yo gutangaza ko manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza yemewe n’Amategeko, mu gihe bo bavuga ko inyuranyije n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha nk’uko BBC (...)

Sponsored Ad

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, CNARED - Giriteka, ryamaganye Umuhuza mu bibazo by’Abarundi, Benjamin Mkapa, rimushinja kubogamira ku ruhande rwa Perezida Nkurunziza.

Umuvugizi wa CNARED - Giriteka, Pancras Cimpaye yavuze ko iryo huriro ryanze Umuhuza Benjamin Mkapa rimuhora ko yerekanye aho abogamiye, nyuma yo gutangaza ko manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza yemewe n’Amategeko, mu gihe bo bavuga ko inyuranyije n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ku bw’ibyo, ngo n’ibiganiro ntibikiri ngombwa nk’uko Cimpaye akomeza abivuga, ati “Amaze kuvuga ko Petero Nkurunziza ari Perezida wemewe n’amategeko, urumva ko nta biganiro biba bigikenewe kuko ibyo biganiro bishingiye kuri icyo kibazo.”

Cimpaye kandi yavuze ko bamaze kwandikira Umuyobozi w’Umuryago wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse na Loni, bamenyesha ko nta cyizere bagifitiye umuhuza Benjamin Mkapa.

Mu kiganiro yatanze nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri aherukamo mu Burundi, Benjamin Mkapa, yavuze ko abacyibaza ko ubutegetsi buriho butemewe butemewe ari “uguta umutwe”.

Muri urwo ruzinduko, Mkapa yabonanye n’Umukuru w’Igihugu Pierre Nkurunziza ubugira kabiri, abanyapolitiki batandukanye n’abandi bafite uruhara mu buzima bw’igihugu, ibyo bikaba byari biri mu rwego rwo gutegura ibiganiro ateganya mu kwezi kwa mbere (muri Mutarama 2017) kugeza muri Kamena.

Ibibazo by’umutekano mu Burundi byaturutse ku bindi bya Politiki bishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko inyuranyije n’Itegeko Nshinga ndetse n’Amasezerano ya Arusha.

Ibyo si ko Umuhuza Mkapa abibona, kuko we avuga ko Perezida Nkurunziza ari umukuru w’igihugu wemewe kuko yatowe n’abaturage.

Ati “Abahagarariye ibihugu byabo baraza gushyikiriza amabaruwa yabo Perezida Nkurunziza. ONU yemeje ko ari we mukuru w’iki gihugu. None uko guta umutwe ni nyabaki? Turata umwanya ku kibazo cyarangiye kera.”

Yakomeje avuga ko mu bateganyijwe kwitabira ibiganiro biteganywa muri Mutarama, hatarimo abashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi, urwo rukaba ari na rwo ruhande rwa Leta y’icyo gihugu.

Benshi mu bagize CNARED, bari mu bo Leta y’u Burundi yashyiriyeho impapuro zibata muri yombi, ibashinja guteza imvururu mu gihugu no gushora abaturage mu myigaragambyo, mu gihe bo bavugaga ko ari iyo gusaba iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo.


Umuhuza Mkapa yasabye ibihugu bicumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi bw’u Burundi, kubohereza mu gihugu cyabo, bagacirwa imanza, cyangwa se bakabohereza mu bindi bihugu bishobora kubatanga.

Benjamin Mkapa yagenwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ngo abe umuhuza mu bibazo hagati ya Leta n’abatavuga rumwe na yo mu Burundi, nyuma y’imvururu zo guhera muri Mata 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yemezwaga nk’umukandida wa CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu, akaza no gutorerwa uwo mwanya.

Mkapa yatoranyijwe muri Werurwe uyu mwaka ngo yunganire Perezida Museveni mu gushaka umuti urambye watuma u Burundi bwongera kugarukamo amahoro n’umutekano.

Inkuru bifitanye isano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa