Burundi:Agathon Rwasa yahishuye umugambi mubi CNDD-FDD iri gucura kugira ngo imubuze kuziyamamaza

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 November 2019 Yasuwe: 801

Umukuru w’ishyaka CNL (Conseil National de Liberation),Agathon Rwasa yatangarije abanyamakuru ko hari umugambi ukomeye wateguwe n’ishyaka riri ku butegetsi,CNDD FDD kugira ngo bamusige icyasha babone uko bafunga ishyaka rye.



Agathon Rwasa yavuze ko hari umugambi urimo gutegurwa na bamwe mu bayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD wo guha Imbonerakure imyambara y’ishyaka rya CNL hanyuma zigakora amahano bikitirirwa ishyaka rye bakarifunga.

Rwasa yagize ati “Hari itsinda ry’abayobozi bo muri Bujumbura rural barimo abo ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi,CNDD FDD,aba CNL na bamwe mu bapolisi bashaka gukora amahano bagatanga imipira isaga ibihumbi 3000 bamaze gukora y’ibara ry’umweru irimo ibirango bya CNL.

Banakoze ingofero zisaga ibihumbi 2000 bazaha imbonerakure n’abandi barwanashyaka ba CNDD FDD kugira ngo bateze umutekano muke hanyuma byitirirwe CNL,bivugwe ko ari ibyihebe byo nyobora.Umucamanza mukuru azahita ampagarika.”

Rwasa Agathon yavuze ko nyuma y’uwo mugambi mubisha, umucamanza mukuru wa Republika y’Uburundi azahita ahamagara abanyamakuru ba Radio Nkuru y’igihugu, RTNB, ashinje Rwasa Agathon guhungabanya umutekano w’igihugu biviremo ishyaka rye guhagarikwa.

Rwasa Agathon yamaganye uwo mugambi mubi wo gushaka kumuhagarika gukora politike no gufunga ishyaka rye.

Ishyaka rya Agathon Rwasa riteye ubwoba abarwanashyaka ba CNDD-FDD ariyo mpamvu ngo bari gukora iyo bwabaga kugira ngo barihagarike mbere y’uko amatora aba.

CNL ya Agathon Rwasa ifite abayoboke benshi cyane mu Burundi ndetse biravugwa ko hatabaye kwiba amajwi ishobora gutsinda amatora ya perezida ateganyijwe muri Gicurasi umwaka utaha.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

FARDC yashyize hanze amafoto agaragaza ikibunda cya rutura bambuye umutwe...

FARDC yashyize hanze ikibunda gikomeye yafatanye umutwe wa RUD...
15 November 2019 Yasuwe: 9844 0

Hongeye kuvuka imirwano hagati ya Israel na Palestina

Mu gihe hari hamaze igihe havugwa gushotorana kwa hato na hato hagati ya...
15 November 2019 Yasuwe: 2007 0

Menya byinshi ku gihugu cya Bolivia kizwiho kuba ari cyo gifite umuhanda...

Bolivia ni igihugu kibarizwa muri Amerika yamajyepfo mu gice cyo hagati,ni...
14 November 2019 Yasuwe: 5613 1

Burundi: Umugore wari umuyobozi mu ishyaka CNL yishwe amaze gufatwa ku...

Marie Claire Niyongere,umuyobozi wungirije w’ishami ry’abagore bari mu...
14 November 2019 Yasuwe: 3263 0

Bwa mbere hemejwe urukingo rw’icyorezo cya Ebola

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS wemeje bwa mbere...
13 November 2019 Yasuwe: 1157 0

Muri Uganda umugore yahambye umwana we w’umuhungu ari muzima

Umugore wo muri Uganda mu Karere ka Apac akurikiranweho gushyingura umwana...
13 November 2019 Yasuwe: 2268 0