skol
fortebet

Burundi: Ibiro by’ishyaka rya CNL ya Agathon Rwasa byatwitswe

Yanditswe: Friday 08, Nov 2019

Sponsored Ad

Ibiro by’ishyaka rya CNL ahitwa ku musozi wa Magamba muri komini ya Nyabihanga mu ntara ya Mwaro iherereye mu Burundi rwagati byatwitswe n’abagizi ba nabi bataramenyekana mu ijoro ryo kuwa Gatatu taliki ya 06 Ugushyingo 2019.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru cyo mu Burundi cya SOS Media Burundi cyatangaje ko umuyobozi wa CNL muri iyi ntara yavuze ko bahamagaye abayobozi kugira ngo bakore iperereza uwakoze uru rugomo abiryozwe.

Uyu muyobozi wa CNL yavuze ko mu minsi ibiri abanyamuryango baragerageza gusana ibi biro mu minsi ibiri iri imbere.

Muri Kamena uyu mwaka ibindi biro bya CNL byo ku musozi wa Kibogoye muri iyi ntara ya Mwaro nabyo byaratwitswe.

Kuva ishyaka rya CNL rya Agathon Rwasa ryemererwa gukora,ryagize abayoboke benshi bituma urubyiruko rwashyizweho n’ishyaka rya CNDD FDD ruzwi nk’ Imbonerakure rwatangiye guhohotera abayoboke ba CNL ndetse birakekwa ko ari nabo batwitse ibi biro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa